Abakozi Batanu bo mu Turere twa Nyanza na Gisagara bongeye gutabwa muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwongeye guta muri yombi abakozi bane b’akarere ka Nyanza n’umwe wo mu karere ka Gisagara,nyuma yuko hari ibindi bimenyetso bishya byagaragaye bakaba bari batangiye no kubisibanganya, ibyo bimenyetso kandi bikaba bifitanye isano n’amasoko yatanzwe mu karere ka Gisagara.

Amakuru itangazamakuru rya Flash ryamenye ni uko abatawe muri yombi barimo Niyonshimye Olivier (umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza), Nkurunziza Enock ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), Uwambajimana Clement ushinzwe inyubako za leta, Mpitiye Bosco ushinzwe amasoko ya leta na Ntaganzwa Athanase umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara.

Bariya bose ko ari batanu urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, rwaherukaga kubarekura by’agateganyo muri uku kwezi kwane.

Bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimuhurura, iya Kicukiro, iya Kimironko n’iya Rwezamenyo mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye RIB iyishyikirize ubushinjacyaha.

Amakuru avuga ko bariya bose bari bakurikiranweho ibyaha byo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro, ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza leta igihombo, uwo rwiyemezamirimo nawe akaba ari gushakishwa n’ubutabera.

Theogene Nshimiyimana