Ruhango: Barasaba ko amasanduku ashyinguyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yahindurwa

Abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barasaba ko amasanduka arimo imibiri y’ababo yahindurwa kuko amwe muri yo yatangiye kwangirika.

Ni ku nshuro ya 29 mu Rwanda n’inshuti zarwo, hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, magingo aya igihugu kiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside, ari nako mu Karere ka Ruhango naho biri gukorwa.

Jean Claude Nkurayija, uhagarariye abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rw’akarere ka Ruhango, yasabye ababifite mu nshingano ko amasanduka arimo imibiri bishobotse yahindurwa kuko yatangiye kwangirika.

Yagize ati “Ndasaba ubuyobozi bw’Akarere buzadufashe amasanduka ari mu rwibutso rwiza, akarere kadufashije kubaka ko yazahindurwa kuko atameze neza.”

Minisitiri w’Ishoramari rya leta icyarimwe akanaba n’imboni y’aka karere, Eric Rwigamba, avuga ko ibi bigomba gukorwa bafatanyije n’inzego bakorana.

Ati “Tuzafatanya n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse na MINIBUMWE n’abandi dukorana. Ibikomeye nibyo byakozwe naho ibindi byifuzo byo biroroshye, turabikurikirana bityo bikemuke.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’Akarere ka Ruhango, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 22.249, kuri iyi nshuro kandi hashyinguwe imibiri itanu.

Théogène NSHIMIYIMANA