Polisi yataye muri yombi 5 bacyekwaho gutega abantu bakabambura

Polisi y’u Rwanda yerekanye itsinda ry’abasore batanu bari hagati y’imyaka 17 na 19 bategera abantu mu nzira zitandukanye bakabambura ibyabo rimwe na rimwe bakanabakomeretsa.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mata 2023, nibwo Polisi yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba bahungu batanu bategera abantu mu nzira bakabambura ibyabo.

Polisi ivuga ko aba bantu yabafashe ku itariki 10 Mata 2023, nyuma y’uko hari umuturage wabanyuzeho barimo kunigira umugenzi mu nzira bamwambura amafaranga ibihumbi 15 na telefone ebyiri.

Polisi ivuga ko aba basore bose ari abo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro ndetse bafashwe bari nyuma y’uko bari bamaze igihe gito bavuye mu kigo ngororamuco cy’i Nyamagabe nabwo bakekwaho ibikorwa byo gutegera abaturage mu nzira bakabambura.

Aba bahungu bose bemera ko bakoraga ubujura ndetse bategeraga abahisi n’abagenzi mu nzira bamwe muri bo bakabaniga abandi bakabasaka bakabambura ibyabo bakanabisabira imbabazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye Itangazamakuru ko aba bahungu uko ari batanu bafatiwe mu bikorwa byo gushikuza abaturage ibyabo ndetse rimwe na riwe bakanabakomeretsa.

Yagize ati “Ni abasore bagera kuri batanu bafashwe bafatiwe mu bikorwa bitandukanye by’ubujura birimo gushikuza rimwe na rimwe no gukomeretsa, bafashwe mu gihe cyo ku tariki ya 10 Mata mu bikorwa by’ubwambuzi bushikuza abantu kuva ku muhanda wa Rwandex ugear sonatube bakaba babikora hagati ya saa sita kugeza saa saba.”

Yakomeje avuga ko batawe muri yombi nyuma y’uko bari bamaze gutangira umuntu mu nzira bamwambura telefone n’amafaranga anaboneraho gushimira umugabo wababonye bari kwambura uwo muturage ahita abimenyesha polisi.

Yongeyeho ko nyuma yo kumenya aya makuru bafashe umwe muri aba basore agenda abereka abandi ndetse bagiye gushyikirizwa urwego rw’Ubugenzacuaha RIB kugira ngo bakurikiranwe kubyaha bashinjwa.

inging 168 y’itegeko rihana ibyaha ivuga ku bijyanye n’ubujura ndetse n’ubujura bukoresheje ikiboko ko umuntu wese wishoye mu bujura cyangwa wakoze ubujura iyo abihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’imyaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafanga miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5.