Sudan: Hatanzwe agahenge k’amasaha 72

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken avuga ko impande zirwana muri Sudan, zemeranyijwe ku gahenge k’amasaha 72 guhera kuri wa mbere tariki 24 Mata 2023 saa sita z’ijoro ku isaha yaho.

Aka kabaye nibura agahenge ka gatatu gatangajwe kuva urugomo rwakwaduka muri uku kwezi muri Sudan ariko nta na kamwe kubahirijwe.

Blinken yavuze ko igisirikare cya Sudan n’umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF) bageze ku masezerano y’agahenge nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha 48.

Abantu nibura 400 ni bo bamaze kwicwa kuva imirwano yakwaduka ku itariki ya 15 Mata 2023.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ONU, António Guterres yaburiye ko urugomo rwo muri Sudan hari ibyago byuko rwateza “inkongi ikaze cyane” yakongeza akarere kose Sudan iherereyemo ndetse no hanze yako.

Kuva urugomo rwatangira, abatuye mu murwa mukuru Khartoum washegeshwe n’imirwano basabwe kuguma mu ngo zabo, ndetse ibiribwa n’amazi bimaze igihe birimo kuba bicye.

Imishwa ry’ibisasu ryibasiye ibikorwa-remezo by’ingenzi cyane, nk’impombo y’amazi, bivuze ko abantu bamwe byabaye ngombwa ko banywa amazi y’uruzi rwa Nil.

Harabaho icyizere ko aka gahenge kazatuma abaturage b’abasivile bashobora kuva muri uwo mujyi.

Leta z’ibihugu by’amahanga na zo zirizera ko ako gahenge kazatuma zishobora gukomeza ibikorwa byo guhungisha abaturage bazo zibakura muri icyo gihugu.

Ibihugu byakomeje kwihutira guhungisha abadiplomate babyo hamwe n’abasivile, mu gihe imirwano yari ikaze mu bice byo rwagati mu murwa mukuru bituwe mu buryo bw’ubucucike.

Mbere yaho ku wa mbere, Blinken yavuze ko zimwe mu modoka zari zikurikiranye zigerageza gukurayo abantu zahuye n'”ubujura n’ubusahuzi”.

Yongeyeho ko Amerika irimo kureba uko yashobora gusubukura ibikorwa by’abayihagarariye muri Sudan, ariko avuga ko uko ibintu bimeze muri Sudan “bigoye cyane”.

Ikigo NetBlocks kigenzura ibya internet, ku wa mbere cyavuze ko Sudan yibasiwe n'”ibura rya internet”, aho ubu internet ihari iri ku kigero cya 2% cy’iyari isanzwe ihari. I Khartoum, internet yarabuze kuva ku cyumweru nijoro.

Bigereranywa ko abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, barimo Abanya-Sudan n’abo mu bihugu bihana imbibi na yo, bamaze guhunga kubera imvururu muri iki gihugu.