Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatumiye abanyamuryango mu nama y’intekorusange izaba muri Kemena, ikaba ari nayo izaberamo amatora y’uzasimbura Olivier nizeyimana uherutse kwegura ku mwanya w’umuyobozi w’iri shyirahamwe.
Iyi nama yatumiwemo abanyamuryango bose izaba tariki 24 Kamena 2023, ingingo nyamukuru izaba yatumye iterana ari ugushyiraho abayobozi mu myanya itandukanye, basimbura abaherutse kwegura nk’uko amategeko ya Ferwafa abitaganya.
Biteganyijwe ko abazatorwa bazafasha abasanzwe mu nshingano kurangiza manda yari isigaje imyaka 2 yari isigaye, manda y’ubuyobozi muri Ferwafa ubundi imara imyaka 4.
Ibindi byavuzwe ku murongo w’ibizigwaho mu ntekorusange harimo kwemeza ingengo y’imari y’umwaka, gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’uyu mwaka no kwemeza abanyamuryango bashya.