Umubare w’abamaze kwicwa n’imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura idasanzwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze kugera ku bakabakaba 400.
Nibura imirambo 394 ni yo imaze gutahurwa nyuma y’icyumweru iyo myuzure yibasiye tumwe mu duce two muri teritwari ya Kalehe nk’uko byatangajwe n’inzego z’ibanze.
Imvura idasanzwe yaguye muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku wa Kane, ni yo yeteje imigezi kuzura, bituma habaho inkangu mu duce twa Bushushu na Nyamukubi.
Umuyobozi muri Teritwari ya Kalehe, Thomas Bakenga yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP kuri iki Cyumweru ko imirambo y’abantu 390 ari yo imaze kuboneka.
Yavuze ko 142 yabonetse ahitwa Bushushu,132 i Nyamukubi naho 120 ikaba yarakuwe mu Kiyaga cya Kivu hafi y’Ikirwa cya Idjwi.
Ati “Kuva ku wa Kane tugenda tubona imirambo buri munota.”
Yavuze ko ubuyobozi bw’Intara bwohereje ubwato burimo ibishyimbo, ifu n’ibirindi biribwa, amahema n’imiti byo gufashisha abagizweho ingaruka n’ibi biza kuko muri utwo duce inzu nyinshi zasenyutse, imyaka y’abaturage ikangirika.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere ari umunsi wo kunamira abishwe n’ibyo biza nk’uko byatangajwe na guverinoma.
Ibiza byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byabayeho nyuma y’iminsi ibiri bihitanye ubuzima bw’abantu 131 mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yunamiye abahitanywe na byo mu Rwanda no muri RDC mu ruzinduko yagiriye i Burundi aho yavuze ko iki ari ikindi kimenyetso cy’uko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeje kwiyongera ku bihugu bitigeze bigira uruhare mu bikorwa byongera ubushyuhe ku isi.