Kenya: Abapfuye bazira kwiyicisha inzara bageze kuri 211

Imibare y’abayoboke bapfuye bazira kwiyicisha inzara, kugira ngo bagere mu ijuru mu buryo bwihuse yageze kuri 211, nyuma yaho habonetse indi mirambo 10, yatahuwe mu ishyamba ryo mu karere ka Kilifi mu burasirazuba bwa Kenya, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023.

Aba bose ni abayoboke b’itorero Good News International Church.

Itsinda rya leta rishinzwe gukusanya ibimenyetso bigize icyaha, ryasanze muri iyo mirambo harimo iy’abana babiri.

Nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ibiri hadakorwa ishakisha ry’imirambo, polisi yasubukuye icyo gikorwa mu ishyamba rya Shakahola rifite hegitari 320.

Muri iryo shakisha, abayoboke batatu b’iryo torero batabawe barimo kwiyicisha inzara mu ishyamba.

Ubuzima bwabo bumeze nabi ndetse bajyanwe ku bitaro, aho barimo kwitabwaho.

Abantu 610 ni bo batangajwe ko baburiwe irengero.

Umukuru w’iryo torero, Pasiteri Paul Mackenzie, ategereje kuburanishwa. Ahakana avuga ko nta kibi yakoze.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya, Kithure Kindiki, yavuze ko barimo gukora iperereza no ku birego byuko hari ibice bimwe by’imibiri byakuwe kuri imwe mu mirambo ngo bikoreshwe ku bandi bantu.