RDC: Inteko yongereye igihe ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru na Ituri

Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongereye igihe ubutegetsi bwa gisirikare bumaze imyaka ibiri mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri mu burasirazuba bw’igihugu.

Ni icyemezo cyatorewe ku busabe bwa Depite André Katambwe, nk’uko bitangazwa na Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye. Nta mpaka zagiwe.

Radio Okapi isubiramo ibyavuzee na Despite Katambee ko nta mpaka zikwiye kugibwa kuri ubu butegetsi, buzwi nka ‘état de siège’, kuko imyiteguro y’inama yagutse izasuzuma iby’ubwo butegetsi igeze kure.

Ariko Francine Muyumba wo mu mutwe wa sena mu nteko ya RDC ni umwe mu bamagana ubu butegetsi.

Yabajije Minisitiri w’ubutabera Rose Mutombo niba intego za ‘état de siège’ zaragezweho, kandi niba zitaragezweho impamvu yatuma ikomeza.
Minisitiri Mutombo yavuze ko nubwo hari ibyo leta yagezeho, imitwe yitwaje intwaro yo muri DR Congo n’iyo mu mahanga ikomeje gukorera muri izo ntara.

Ati “Etat de siège’ ntabwo yari igamije gukomeza kubaho by’igihe cyose. [Ariko] Kugeza ubu ni bwo buryo bundi bwonyine buhuye n’imiterere y’ibikorwa bya gisirikare bihakorerwa mu guhangana n’ingabo z’abanzi.”

Imitwe y’inyeshyamba irenga 100, irimo n’umutwe wa M23 uvugwa cyane muri iki gihe, ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Inzobere za ONU zavuze ko uyu mutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda, ibyo ubutegetsi bw’u Rwanda buhakana.