Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryatangaje ko rigiye gukora ibitaramo bya nyuma, mbere y’uko ritandukana kugeza igihe kitazwi.
Iri tsinda rya muzika rikomeye kandi rizwi cyane mu karere rimaze imyaka hafi 20 rikorana muzika, rigizwe n’abasore bane barimo Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Polycarp Otieno, na Savara Mudigi.
Mu itangazo ryasohowe n’iri tsinda, ryavuze ko ibitaramo bagiye gukorera muri Amerika, i Burayi, na Canada ari amahirwe ku bafana yo kubona Sauti Sol hamwe inshuro ya nyuma.
Abafana benshi ba muzika yabo mu karere, by’umwihariko iwabo muri Kenya, bagaragaje ko bababajwe no gutandukana kw’aba bagabo bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka; Suzanna, Kuliko Jana, Melanin, Isabella, Nerea, cyangwa Unconditionally Bae.