Perezida Paul Kagame, aritabira itmuhango wo gutangiza ku mugaragaro uruganda rutunganya Peteroli rwa mbere runini ku Isi rwubatswe muri Afurika, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023.
Umukuru w’igihugu aritabira uyu muhango mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ni uruganda rwubatswe n’Umuherwe wa mbere muri Afurika Aliko Dangote, rukaba rwaruzuye rutwaye miliyari 19 z’amadolari y’Amerika mu gace ka Ibeju-Lekki mu Mujyi wa Lagos, muri Nigeria.
Uruganda rurafungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, ari kumwe na Aliko Dangote n’abandi Bakuru b’Ibihugu by’Afurika bitabiriye imbonankubone.
Mu bitabiriye imbonankubone harimo Perezida wa Togo Gnassingbé Eyadéma, Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, Perezida wa Senegal Macky Sall, Perezida wa Repubulika ya Niger Mohamed Bazoum, Perezida wa Chad Mahamat Déby n’Abambasaderi batandukanye.
Imvaho nshya yanditse ko Perezida Kagame witabira uyu muhango yifashishije ikoranabuhanga, yitezweho kugeza ijambo ku bawitabiriye aho anashimira Nigeria intambwe itewe ku mugabane w’Afurika, mu birebana no kwitunganyiriza umutungo kamere wayo.
Urwo ruganda rufite ubushobozi bwo gukora ingunguru za lisansi 650,000 ku munsi, rwubatswe kuri hegitari 2,635 ziri mu cyanya cyahariwe inganda cya Dangote i Ibeju-Lekki.
Urwo ruganda rugiye guha imirimo abantu barenga 100,000 rukaba rugiye gukura igihugu cya Nigeria mu ruhando rw’ibihugu bikize kuri Peteroli ariko bikaba ari byo bitumiza mu mahanga ingano y’umurengera y’ibikomoka kuri Peteroli.
Uyu muhango kandi witezweho kwitabirwa na ba Guverineri 36 bo muri Nigeria, ba Minisitiri, Abasenateri ndetse n’abayobozi b’inganda zitandukanye muri Nigeria, muri Afurika n’abaturutse ku yindi migabane.
Ni umuhango kandi witabirwa n’abacuruzi mpuzamahanga b’ibikomoka kuri Peteroli, abahagarariye amabanki, ibigo mpuzamahanga, n’abandi banyacyubahiro batandukaye.
Ni uruganda rwitezweho guhaza isoko rya Nigeria rudasize n’ayo mu bihugu by’abaturanyi, ndetse ikazajya yoherezwa ku masoko yo hanze y’Umugabane.
Urwo ruganda rwitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kwimakaza Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), cyane ko ibihugu by’Afurika birenga 50 byose bikoresha ibikomoka kuri Peteroli byatumijwe hanze y’Afurika.