Batubwira kwigira kuri ‘YouTube’ iyo tubasabye ko batwigisha EBM-Abacuruzi

Hari bamwe mu bakora ubucuruzi buciriritse, bavuga ko hari abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA),babahatira kugura imashini z’inyemezabuguzi (EBM) ku giciro gihenze, kandi ubushobozi ari bucye ndetse n’ababashije kuzigura batazi kuzikoresha, basaba kuzigishwa bakabwirwa ko bazigira kuri YouTube.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gukora impinduka zitandukanye mu misoro. Imwe mu mpinduka ni aho umusoro ku nyungu ku bigo wagabanyijwe uva kuri 30% ushyirwa kuri 28% hagamijwe ko mu gihe cya vuba uzakomeza kumanuka ukagera kuri 20%.

 Ikindi cyari kigamijwe cyari kugira ubukungu butajegajega, kongera umubare w’abasora no kureshya abashoramari.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’imari n’igenamigambi, Tushabe Richard, yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mu mitangire y’inyemezabuguzi kugira ngo hatazabaho icyuho mu misoro abatazazitanga bagahanwa.

Ati “Ibihano byo turaza kubihagurukira, niba leta hari ibyo iguhaye nawe ugomba kuyiha ibyo uyigomba, niko twumva tugomba kubana n’abaturage.”

Icyakora  bamwe mu bacuruzi bakora ubucuruzi bucuriritse bavuga ko hari ubwo bategekwa kugura telefone zifashishwa nka EBM ku mafaranga ibihumbi ijana, hagira n’abazigura bakanga kubigisha uko zikoreshwa bakabwirwa kubireba kuri YouTube, kandi abenshi muri bo batazi gukoresha ikoranabuhanga. Ngo ibi bibateje impungenge ko hari ubwo bazahabwa ibihano biganisha mu gufunga imiryango.

Umwe yagize ati “Bakoherereza message ngo jya kugira gutya kandi wowe ubona bitavamo ukabyihorera. Hari igihe tuzashiduka bagiye kudutereza ibyacu tutazi nuko twabigiyemo”

Undi nawe ati “Keretse hashyizweho uburyo nka hano cyangwa mu isoko bagashyiraho ibiro birimo abigisha abacuruzi uburyo bazikoresha.”

Mugenzi nawe ati “Ikintu gikomeye nuko natwe tuzifite baratubwira ngo tujye kumenyekanisha, ariko ntituzi iyo biva n’iyo bijya. Ubundi wajya kubaza bakakubwira ngo jya kuri YouTube urabyiga.”

Ibi bivugwa n’aba bacuruzi bihakanwa na Komiseri mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro Bizimana Ruganintwali Pascal. Uyu muyobozi avuga ko EBM zitangwa ku buntu kandi ko uyihawe ahava ahuguwe uko ikoreshwa.

Yagize ati “EBM tuzitangira ubuntu. Twatanze n’amatangazo abacuruzi baciriritse abenshi baranazanze, Twazijyanye mu ntara zose, twari dufite imashini hafi ibihumbi bine, byabaye ngombwa ko tuzigarura i Kigali dutanga itangazo ko umuntu wese ushaka imashini aza tukayimuhera ubuntu.”

Ikindi kibazo kigaragazwa na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, nuko abakoresha bohereza abakozi babo bakaba aribo bahugurwa ku mikoreshereze ya EBM, iyo bagiye rero ngo usanga hasigaye icyuho.

Nubwo hari imwe mu myanzuro yatangiye kubahirizwa, hari izatangira gukurikizwa nyuma yo kwemezwa n’izindi nzego zirimo inteko ishinga amategeko na Perezida wa Repebulika.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad