Perezida Kagame asanga umwaka wa 2023 urarangira imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera igeze kuri 70%

Perezida Paul Kagame yemeje  ko uyu mwaka wa 2023, uzarangira imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera igeze kuri 70%, kandi ko imirimo yo gucyubaka ishobora kugana ku musozo mbere y’uko umwaka wa 2024 urangira.

Ibi yabitangarije mu nama y’Ihuriro ry’Ubukungu itegurwa na Qatar imaze yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, i Doha.

Ni inama ibaye ku nshuro ya Gatatu aho yanitabiriwe  n’Umuyobozi wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse na Michael Bloomberg washinze ikigo cya Bloomberg n’abandi bayobozi.

Umukuru w’igihugu, abajijwe ku bufatanye bw’u Rwanda na Qatar mu ngeri zitandukanye, zirimo ishoramari muri RwandAir no mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, yavuze ko imirimo yo kubakwa ikibuga cy’indege igeze kuri 70% kandi ko kizatangira gukoreshwa mbere y’uko umwaka wa 2024 urangira.

Ati “Turi gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyije. Turi gukorana mu bijyanye na sosiyete y’indege ariko turi no mu bijyanye n’ikibuga cy’indege twashoyemo imari dufatanyije. Imirimo irarimbanyije, tugeze kure, igikenewe ni ukuyihutisha kugira ngo duharanire ko imirimo iba yarangiye mu gihe gito.”

Umukuru w’igihugu yunzemo agira ati  “Sosiyete y’indege yo iri kwaguka vuba, Ikibuga cy’Indege cyo nkeka ko tuzaba turi hafi kuri 70%. Ndatekereza ko umwaka utaha mu gihembwe cya gatatu cyangwa icya kane, tuzaba tubasha kubona ikibuga.”

Iki kibuga gifite ubuso bwa metero kare 130.000 ndetse mu gihe icyiciro cya mbere kizaba kirangiye, kizaba kibasha kwakira nibura abagenzi miliyoni umunani ku mwaka.

Mu cyiciro cya kabiri, kizakira nibura abagenzi miliyoni 14 buri mwaka. Kizaba kandi gifite ubushobozi bwo kwakira nibura toni ibihumbi 150 z’imizigo buri mwaka.

Ni ikibuga kizuzura gitwaye miliyari 2$ aho byitezwe ko kizafasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ingendo zo mu kirere ku mugabane wa Afurika.