Polisi yatangije ubukangurambaga ku mikoreshereze y’imihanda ifite ibice bitatu na bibiri

Polisi y’u Rwanda, yatangiye ubukangurambaga ku mikoreshereze inoze y’imihanda mishya yagutse ifite ibice bitatu na bibiri mu mujyi wa Kigali, nyuma yuko bigaragaye ko abenshi bakoreramo amakosa aganisha ku mpanuka n’umuvundo w’ibinyabiziga.

Mu mujyi wa Kigali hakomeje kubakwa imihanda mishya yubatswe mu buryo bwagutse mu bigaragara ishobora kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda. Icyakora mu masaha ya mugitondo na nimugoroba usanga hari ibice usanga byibasiwe n’uyu muvundo uzwi nka Ambutiage.

Mu mboni za Polisi y’u Rwanda basanga mu biwutera harimo n’imikoreshereze mibi y’umuhanda, aho usanga abatwara ibinyabiziga bagendanira nabi bakananyura ahatemewe bagafunga umuhanda nkuko bisobanurwa na CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Ati “Amategeko agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo adusaba ko buri gihe tugendera iburyo bw’umuhanda. N’ukuvuga ko imodoka zigomba kugendera ku gice kibanza, igice gikuriyeho gikoreshwa n’imodoka ishaka kunyura ku iyirimbere kandi nabwo igahita igaruka ku gice cya mbere, naho igice cya gatatu (first lane) gikoreshwa n’imodoka zihuta ariko zamara kurenga zikagaruka ku gice cy’iburyo. Abantu rero ntabwo babikora, ugasanga barimana inzira, harimo n’akajagari.”

Bamwe mu batwara ibinyabiziga twaganiriye bavuga ko iyi mihanda ari mishya abenshi batazi n’uburyo bwemewe bwo kuyigendamo, bityo ko hakenewe ubukangurambaga bwinshi kugira ngo abashoferi birinde ayo makosa kuko bamwe batangiye guhanwa.

Umwe yagize ati “Mu byukuri ntabwo narimbizi, nabimenye banyandikiye. Iyi mihanda y’icyerekezo kimwe ifite ibice bitandukanye rero ni mishyashya abantu bazi ko unyura aho ubonye.”

Undi ati “Ubukangurambaga ni ngombwa, kugira ngo buri wese akurikize uko agomba kugenda mu muhanda.”

CP John Bosco Kabera avuga ko batangiye ubukangurambaga ku mikoreshereze inoze y’iyi mihanda kugira ngo abatwara ibinyabiziga bakurikize amategeko y’umuhanda ariko nanone ngo utazabyubahiriza azahanwa hakurikijwe amategeko.

Yagize ati “Turabwira abakoresha umuhanda nabi ko bagomba kubireka, turaza kujya tubahagarika mu muhanda tubacyerereze tubigisha ibi. Ntibatabyumva turabahana ku buryo bukomeye.”

Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu mpanuka 9,400 zabaye umwaka ushize wa 2022, abantu basaga 600 bahitanywe nazo,  na ho abasaga ibihumbi bine barakomereka.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad