Uganda: Polisi iri guhiga abahoze mu nzego z’umutekano batera ubwoba abadepite babaka amafaranga

Inzego z’umutekano muri Uganda, zatangaje ko ziri guhiga bukware abavuga ko ari abasirikare n’abapolisi bahindutse abarakare, bakaba birirwa batera ubwoba abadepite babaka amafaranga, bakababwira ko utazayabaha azicwa.

Mu cyumweru gishize umudepite witwa Derrick Nyeko, uhagarariye uburasirazuba bwa Makindye, yavuze ko yakiriye ibaruwa y’abavuga ko ari abantu bahoze mu gisirikare n’igipolisi babaye abarakare, bamwaka miliyoni 10 z’amashilingi ngo niba atabikoze bakazamwica.

Ikinyamakuru Nile Post, cyanditse ko uyu mudepite murwandiko yandikiwe umwe mu bavuze ko ari Perezida w’abarakare bahoze mu nzego z’umutekano, yamumenyesheje ko hari amasasu ane (4) yateguriwe kuzarashishwa, ariko atanze miliyoni 10 z’amashilingi bazazicisha abandi we akarokoka.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga, yabwiye iki kinyamakuru ko undi mudepite wohererejwe ubutumwa bumwaka amafaranga bukamutera ubwoba ko natayatanga azicwa ari Depite Joyce Bagala, utavuga rumwe uhagarariye akarere ka Mityana.

Uyu muvugizi wa Polisi ya Uganda, avuga ko aya makuru akiri mu iperereza n’inzego zihuriweho, ariko asaba aba badepite basabwa gutanga amafaranga cyangwa se bakicwa, kwitwararika cyane igihe baba bari hanze y’inteko ishinga amategeko.

Izi ntumwa za rubanda zohererejwe ubu butumwa, mu gihe muri iki gihugu hamaze iminsi havugwa ubwicanyi ku bakomeye bukorwa n’abasirikare bashinzwe kubarinda, abandi bo bavuze ko bafite ubwoba.

Abadepite muri Uganda, kimwe n’abakora mu nzego z’ubutabera baherutse gusaba ko bahabwa abarinzi bahagije, kuko ubuzima bwabo buhora buri mu kaga ko bakwicwa n’abitwaje imbunda, yaba aba bishyize mu ishyirahamwe ry’abarakare cyangwa se abahoze mu gisirikare.

 Imwe mu mpamvu y’ubwihebe bukorwa n’abari mu nzego z’umutekano bivugwa ko ari uushahara muto bahembwa.