Amerika yahakanye ko nta ruhare ifite mu gitero cyagabwe ku Burusiya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitandukanyije n’igitero mu Burusiya, cyatewe n’umutwe witwajr intwaro wateye uturutse muri Ukraine.

Uburusiya buvuga ko cyarangiye butsinze uwo mutwe witwaje intwaro.

Ibice bimwe by’akarere ka Belgorod ko mu Burusiya kari ku mupaka byagabweho igitero ku wa mbere, muri kimwe mu bitero bikomeye cyane byambukiranya umupaka bibayeho kuva Uburusiya bwagaba igitero ku muturanyi wabwo, Ukraine, mu mwaka ushize.

Nyuma yaho, Uburusiya bwatangaje amafoto y’imodoka za gisirikare zatawe cyangwa zangiritse zo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika), zirimo n’imodoka zo mu bwoko bwa Humvee zikorwa n’Amerika.

Amerika yashimangiye ko idashishikariza cyangwa ngo ifashe ibitero imbere mu Burusiya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, Umuvugizi wa minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika, Matthew Miller, yavuze ko azi amakuru azenguruka ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, avuga ko intwaro zatanzwe n’Amerika zakoreshejwe, ariko yavuze ko igihugu cye gishidikanya kugeza ubu ku kuri kw’aya makuru.

Matthew Miller yongeyeho ko Ukraine ari yo irebwa n’uburyo bwo gukoramo iyi ntambara.

Mu Burusiya, abatuye mu byaro byo mu karere ka Belgorod hafi y’umupaka na Ukraine bahungishijwe, nyuma yuko ibyo byaro birashweho ibisasu bya rutura.

Uburusiya buvuga ko 70 mu bateye bwabishe, ndetse bwashimangiye ko abo barwanyi ari Abanya-Ukraine.

Ariko Ukraine ihakana ivuga ko nta ruhare ibifitemo, ndetse amatsinda abiri yitwara gisirikare y’Abarusiya atavuga rumwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, avuga ko ari yo yagabye icyo gitero.