Gicumbi: Umusore afunze akekwaho kwica Nyina

Umusore wo mu Kagari ka Gihembe mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Gicumbi, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica nyina.

Uyu musore witwa Ndihokubwami akurikiranyweho gukubita Nyina umubyara umuhini mu mutwe akamwica.

Ni ubwicanyi bwakozwe kuri uyu wa 21 Gicurasi 2023, mu masaha ya mu gitondo saa Moya n’igice

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Kageyo Uwera Viviane, avuga ko bikekwa ko uyu musore yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, nubwo bigomba kwemezwa na muganga.

Ati “Yego byabayeho ( ubwicanyi), yakubise Nyina umuhini ahita apfa, gusa urwego rw’ubugenzacyaha RIB bwahise bumutwara ngo hakorwe iperereza”.

Yakomeje avuga ko impamvu bacyeka ko Ndihokubwami ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, ari uko basanzwe bamubona afite imico idasanzwe.

Umubyeyi w’uyu musore yahise ajyanwa ku bitaro bya Byumba ngo hakorwe isuzuma ryimbitse.

Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, na we yabwiye IGIHE ko uyu musore yagiye gupimishwa kugira ngo koko hamenyekane niba afite uburwayi bwo mu mutwe.