Tina Turner ufatwa nk’umwamikazi wa ‘Rock and Roll’ yitabye Imana

Umuririmbyi Tina Turner wari icyamamare muri muzika ya ‘Rock and Roll’ wakunzwe kubera indirimbo zizwi cyane nka The Best na What’s Love Got to Do With It, yapfuye ku myaka 83.

Mu myaka ya vuba aha, Tina Turner yagize ibibazo bitandukanye by’ubuzima birimo kanseri, gucika k’udutsi tw’ubwonko hamwe n’ikibazo cy’impyiko.

Yatangiye kwamamara mu myaka ya 1960 ubwo yaririmbanaga n’uwari umugabo we Ike Turner mu ndirimbo nka Proud Mary, River Deep, na Mountain High.

Mu 1978 yatandukanye na Ike kubera ihohoterwa yamukorereraga maze ajya gushaka iterambere rye nk’umunyamuziki wikorana mu myaka ya 1980.

Tina yaje guhimbwa ‘Umwamikazi wa Rock n Roll’, kubera imbaraga ze kuri scène/stage, ijwi rikomeye kandi ry’imbaraga ry’umwihariko.

Urupfu rwe rwatangajwe kuri page ye ya Instagram. Aho bagize bati: “Muri muzika ye, yashimishije miliyoni z’abafana ku isi kandi aba ikitegererezo ku byamamare by’ejo hazaza. Uyu munsi dusezeye inshuti ikomeye idusigiye twese umurage ukomeye cyane; muzika ye.”

Tina Turner yatwaye ibihembo umunani bya Grammy Awards ndetse ashyirwa muri Rock ‘n’ Roll Hall of Fame mu 2021 nk’umuririmbyi ku giti cye, mbere yari yarayishyizwemo mu 1991 nk’itsinda rye na Ike.

Abaririmbyi yabereye urugero muri muzika bakiri bato barimo abaje kuba ibyamamare nka Beyoncé, Janet Jackson, Janelle Monae na Rihanna.