Kenya: Ntabwo ntewe ubwoba n’igitutu cya Azimio cyinsaba kwegura-Nderitu

Umuyobozi ushinzwe kwandika amashyaka muri Kenya, madame Ann Nderitu, yavuze ko adatewe ubwoba n’igitutu ari gushyirwaho n’ihuriro Azimio la Umoja One Kenya rya Raila Odinga rimusaba kwegura kuri uyu mwanya.

Madame Ann Nderitu yavuze ko yiteguye guhangana n’abam,bari ba Raila Odinga kuko ntawe uzamuhagarara hejuru uko byagenda hose

Ikinyamakuru The Standards cyanditse ko ihuriro Azimio la Umoja rimushinja gufata uruhande mu bibazo biri mu ishyaka Jubilee rya Uhuru Kenyatta.

Raila Odinga n’abambari be bavuga ko madame Ann Nderitu akimara kwemera guhagarika David Murathe na Jeremiah Kioni mu buyobozi bw’ishyaka yagombaga guhita yegura kuko yahengamiye ku ihuriro Kenya Kwanza rya perezida William Ruto agakabya.

Mu butumwa bwa Azimio bugaragaza ko Ann Nderitu atigeze ahagarara hagati nk’ushinzwe amashyaka mu gihugu ahubwo yabogamiye kubyifuzo bya William Ruto, ngo akaba agomba gutanga imfunguzo z’ibiro yakoreragamo.

Madame Ann Nderitu avuga ko ibyo yakoze byo kwirukana aba bayobozi ba Jubilee yakurikije amategeko ntacyo umutima umushinga.

Uyu muyobozi yabwiye ikinyamakuru The Standards ko abanyapolitiki bakwiye kubaha inzego zashyizweho na leta, ndetse ngo yiteguye guhangana na Azimio la Umoja igihe bamujyana mu nkiko amagambo agashira ivuga.

Ati ubusanzwe ntidukorera ku gitutu cy’umuntu uwo ariwe wese dukorera ku mategeko.