Perezida William Ruto, yabwiye abanya-Kenya ko ntacyo bimutwaye kuba baramuhimbye izina rya Zakayo uvugwa muri bibiliya, kubera gusoresha cyane.
Uyu mutegetsi ubwo yari kubiro by’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, abaturage bamwe bamusabye ko yashyiraho umunsi wizihizwaho gukusanya imisoro kuko muri iki gihe bikabije.
Abanyakenya bakoresha urubuga rwa Twitter, baherutse gutangaza ko perezida William Ruto ari nka Zakayo wuriye igiti cy’umuvu ubwo Yesu yatambukaga, ngo akeneye kumanuka, ibyo bagereranya no koroshya umusoro kuko bamushinja kuwukaza aka Zakayo.
Bwana Ruto yavuze ko nk’uko bamuhimbye Zakayo kandi akaba abyemera, ngo hakwiye gushyirwaho umunsi w’ikusanyamisoro.
Hari abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko iyi gahunda yo kuzamura umusoro yaba igamije kumvisha Raila Odinga n’umuryango wa Uhuru Kenyatta wahoze ari perezida, ariko ngo bakwiye kumenya ko bashaka kumvisha abantu 2 nyamara bizagira ingaruka ku gihugu cyose.
Raila Odinga asaba perezida William Ruto kugabanya kuzamura cyane umusoro akamwibutsa ko na Zakayo umwe nababwiye hejuru atasoreshaga nk’uko Ruto akanda abanya Kenya.
Perezida Ruto avuga ko imisoro ikenewe mu gihugu ngo gitere imbere kandi yarahiye ko azakora ibishoboka byose umusoro w’abaturage ugakoreshwa uko bikwiye nta uzanyereza n’iripfumuye.
Hagati aho ariko abaturage ba Kenya basabwe gukenyera bagakomeza umukandara kuko imbere hari igihu cy’urwijiji kuko ishilingi ryabo riri gutakaza agaciro cyane imbere y’idorali rya Amerika, bivuze ko guhaha.