Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuganda wo gutera ibiti muri Nyandugu Eco Park

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye umuganda wo gutera ibiti muri pariki ya Nyandungu izwi nka Nyandugu Eco Park, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023.

Ni pariki iri mu gishanga cya Nyandungu gitandukanya uturere twa Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muganda kandi wanitabiriwe n’amakipe yitabiriye irushanwa nyafurika rya Basketball, BAL, ndetse n’abayobozi b’ishyirahamwe rya Basketball ku Isi no muri Afurika.

Perezida Kagame, yasobanuriye abashyitsi bitabiriye umuganda, ko umaze igihe kinini ukorwa mu Rwanda, aho abantu bahurira hamwe bagakora ibikorwa by’inyungu rusange birimo isuku, gutera ibiti no kwita ku bikorwaremezo biba bihari.

Ati “Dufasha n’abantu bafite ibibazo bitandukanye nk’aho kuba, twubaka inzu, amashuri […] twishimiye ko mwabonye umwanya wo kubana natwe uyu munsi.”

Umukuru w’Igihugu yashimiye abakoze uyu muganda, avuga ko ibiti bateye, bakwiriye kuzajya bagaruka bakareba aho bigeze bikura.

Yasabye Abanyarwanda gukomeza gukora byiza byisumbuyeho no kwita ku byakozwe mu minsi ishize.