Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, barasaba inzego bireba kwegera urubyiruko ruri mu mirimo iciriritse narwo rukigishwa amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo usanga rwinshi muri rwo usanga rutagize amahirwe yo kwigishwa ayo mateka.
Ku wa 23 Gicurasi 2023 ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside bakiraga Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, bamugaragarije ko guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside bisaba ko ibyiciro byose by’urubyiruko bisobanurirwa amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi.
By’umwihariko Abadepite bagaragaje ko urubyiruko ruri mu mirimo iciriritse nk’abakarani n’abandi bakwiye kwegerewa, kuko ngo abenshi muri yo batagize amahirwe yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Umwe ati “ Aha twavuga nka bariya bakozi bo mu rugo, abakarani ngufu, abanyonzi ni ibyiciro bitari gutegurirwa itorero uyu munsi, nyamara nabyo bikwiye kwitabwaho.”
Undi ati “ Twagiye dusangamo ibibazo byinshi, iki nacyo muratubwira niba mu gutegura imfashanyigisho hari igenewe urubyiruko rutageze ku ishuri.”
Bamwe mu rubyiruko ruri mu mirimo iciriritse narwo rusanga rukwiye kwegerwa, rugasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo batange umusanzu wabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umwe ati “Njye nagarukiye mu mwaka wa gatanu ‘primaire’ ariko hari n’ayandi masomo nize kuko njye nanyuze mu kigo ngororamuco cya Iwawa mbasha kubona impamyabumenyi. Ariko ku masoko twebwe twize uburere mboneragihugu tumenya iby’amateka y’igihugu, tumenya igihugu uburyo cyabayeho .”
Undi ati “Ni byiza kuko iyo babikwigishije hari ibyo ukuramo, niba na ya ngengabitekerezo wari uyifite bikaba nawe byakuvamo.”
Kur undi ruhande hari Ababyeyi basanga kwigisha urubyriko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bisaba guhozaho kandi ukagira uburyo bwihariye bwo kuyabasobanurira kugira ngo bayumve.
Ati “Aya mateka u Rwanda rwacu rwanyuzemo kuyigisha bisaba guhozaho kuko hari nk’abana bakiri batoya, ibyo bintu batabashije kubibona babyirutse bagasanga byararangiye. Kubimubwira rero uti ibyo bintu byagenze gutya bisaba kubimubwira witonze.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko batangiye uburyo bwihariye bwo kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu bihangano kandi ko bagiye kwibanda ku rubyruko ruri mu mirimo iciriritse, bahareye mu mujyi wa Kigali.
Ati “Ni umukino werekana uko bwari bumeze, uko bwasenyutse, Jenoside yakorewe Abatutsi, uko u Rwanda rwiyubatse n’imbogamizi rufite. Uwo mukino rero iyo ukinwa urubyiruko rurawukurikira kurusha kubabwira, kuko dushyiramo n’ababyinnyi b’urukerereza ku buryo umukino unanyura no mu mbyino, ubu turimo turatagenya kubufatanye n’umujyi wa Kigali ko nko ku bamotari nayo makoperatve yandi twajya tugira igihe gitoya nk’amasaha abiri tukajya kuri stade.”
Raporo y’Uwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, igaragaragaza ko kuva mu 2018, ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanutse ku kigero cya 17.5%.
RIB isobanura ko abantu bagenda basobanukirwa, ko nta cyiza cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, bagahitamo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Daniel Hakizimana