Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, Umuyobozi w’Umuryango Nterankunga w’Abanyamerika (USAID), Samantha Power, wavuze ko u Rwanda arirwo ntandaro y’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ari ukwirengagiza impamvu nyamukuru z’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ku wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2023, nibwo Samantha Power yatangaje ko kugira ngo imvururu ziri muri RDC zihagarare ari uko u Rwanda rwahagarika inkuga ruha umutwe wa M23.
Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023, abinyujije kuri Twitter, umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko ibyo Samantha ashinja u Rwanda, bishimangira kwirengagiza umuzi w’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazubwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ati “Iri tangazo ryasimbutse impamvu nyazo z’ikibazo cy’umutekano muke n’ingaruka zacyo zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Samantha Power yahisemo kubigereka ku bandi. Hanyuma se iby’ubugizi bwa nabi bukorwa n’umutwe ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ariwo FDLR ufashwa n’igisirikare cya Congo (FARDC)?”
Yakomeje agira ati “Bite by’imvugo z’urwango zihemberwa n’abayobozi ba RDC ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta? Bite by’ubwicanyi buteye ubwoba bw’inka z’abatutsi b’Abanye-Congo? Bite by’impunzi z’Abanye-Congo zambuka umupaka buri munsi zishaka ubuhungiro mu Rwanda kuko iwabo badatekanye kuko Guverinoma yabo itabitayeho? USAID ifite abakozi mu Rwanda, baba barigeze bajya kuvugisha izi mpunzi ngo bumve akababaro kazo?”