Nyagatare: Abacuzi b’imfunguzo barasaba gutandukanwa n’ubujura bufungura inzu

Hari abacuzi b’imfunguzo mu karere ka Nyagatare, basaba inzego z’ubutabera kubatandukanya n’abajura, kuko hari igihe bajyanwa mu nzego z’ubutabera kandi nta ruhare bagira mu migambi iba yacuzwe n’abajura.

Ibyumweru bibiri byari bimaze kwihirika Bwana  Yoweli Habumugisha, afungiwe kuri RIB sitasiyo ya Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

Ni nyuma y’uko yaketsweho kugira uruhare mu iyibwa rya Sacco ya Karangazi, iherutse gucucurwa asaga miliyoni 25 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Uyu mugabo asanzwe ari umucuzi w’imfunguzo, yatumijwe gukorwaho iperereza kubera ko iyi Sacco yibwe hakoreshejwe imfunguzo.

Uyu mugabo avuga ko yagiye kubona akabona abagenzacyaha bamutaye muri yombi, bamukekaho kugira uruhare mu icurwa ry’urufunguzo rwakoreshejwe hibwa iyi sacco ya karangazi.

Ati “Kwitwa ko nabaye icyitso ku cyaha cyo kwiba ndanafungwa,maramo icyumweru n’iminsi ibiri, urumva ko haburaga iminsi ibiri ngo ibyumweu bibiri byuzure. Ariko kuko ibyo nakurikiranwagaho byo kuba ncura imfunguzo  bagira ngo barebe ko hari aho bihuriye nuko kwibwa kw’iyo banki  nk’ubutabera barabisuzumye bagira ibyo bambaza nsobanura byose  […] ntabwo twamenya uje gucura agambiriye kwiba n’uje gucura atagambiriye kwiba cyeretse turi Imana.”

Uyu mugabo kimwe na bagenzi be bacura imfunguzo, bavuga ko babangamiwe no guhora bashyirwa ku nkeke kubera ko akazi kabo  ko gucura imfunguzo, gasanishwa n’ubujura.

Icyakora barasaba Leta gushyiraho uburyo bwihariye bakoreramo, kugira ngo abacuzi b’imfungo z’ubujura bazajye birwariza mu gihe bafashwe.

Umwe ati “Twarimo dukora tubona abantu barinjiye nk’uko abakiriya binjira, tubona bakuyemo ikarita batubwira ko ari abakozi ba RIB, batwara mugenzi wanjye bavuga ko bagiye kumubaza amakuru. Ikibazo kirimo ni uko umuntu ufite umwuga uzwi adakwiye gucyekwaho ko akirana n’abajura.”

Undi ati “Ni umurimo ufitiye inyungu abaturage ndetse na twe ubwacu tuwukora muri rusange. Icyo twasaba rero  dukwiye guhindurirwa uko abantu batwumba, uko badufata, niba ncura imfunguzo ntibamfate nk’umuntu ushobora kuba akorana n’abajura, ahubwo ibirenze ibyo njye ndanabamagana.”

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum), bugaragaza ko ntawe ugomba kwitiranya abacuzi b’imfunguzo n’abajura.

Icyakora  ngo  uketsweho icyaha agomba gukurikiranwa.

Ati “Nibaza ko umuntu yagombye gufatwa acyekwa. Murabizi ko ikibazo cy’abajura gihari, nta kibazo cy’abantu turumva baregwa kuba baracuze imfunguzo ariko birumvikana, niba ubujura buhari bujyanye nuko abantu bafungura amazu, ngira ngo bishobora kuba ari muri ubwo buryo kuko abagenzacyaha n’abashinjacyaha nabo bafite inshingano, uko gukeka bibaho iyo ugenza ibyaha ariko nanone bafite inshingano yo kudakekera umuntu ubusa.”

Nyuma y’uko uyu mugabo yari amaze ibyumweru bibiri muri gereza kubera guhuzwa n’ubujura bwabereye kuri sacco ya Karangazi, yahise yirahira ko atazongera gucura imfunguzo z’abaturage batabanje kwandika imyirondoro yabo.

Ubujura nk’ubu bukoresha imfunguzo bukomeje gukurikiranirwa hafi n’abazicura, kubera ko ngo babanza kugira ubushishozi bwinshi, burimo kureba niba rushushanyije ku rupapuro cyangwa ku isabune.

Ntambara Garleon