Mineduc igiye kongera ubumenyi n’ibikoresho abigisha ikoranabuhanga

Minisiteri y’uburezi, ivuga ko yiteguye kongerera ubumenyi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga abarimu, hagamijwe kurushaho kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri mu Rwanda.

Ibi byavuzwe nyuma yuko bamwe mu barimu bagaragaje imbogamizi bagihura nazo mu gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo, zirimo ibikoresho n’ubumenyi budahagije, hari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi wahariwe mwarimu mu guhanga udushya uzwi nka Teacher’s innovation Day.

Fabrice Habiyaremye ni umunyeshuri wiga mu ishuri nderabaerezi rya Nyamata. We na bagenzi be babifashijwemo n’umwe mu barimo babo bahanze robo ikoze nk’igikinisho cy’imodoka gitwarwa na telecomande, gishobora kwifashishwa mu kwigisha abana bato imikorere y’imodoka.

Fabrice agaragaza ko bahuye n’imbogamizi z’ibikoresho byo kugiteranya bituma badakora ibindi.

Ati “Tubonye ibikoresho birenzeho twakora n’irenz iyi ku buryo yaterura ikintu gifite imbaraga ikaba yakijyana ahantu runaka, tugashaka n’uburyo twayikorera sisiteme yo kuyigenzura turi kuri mudasobwa.”

Mu kwizihiza umunsi wahariwe mwarimu mu guhanga udushya, bamwe mu barimu bagaragaje ko bashobora gukora byinshi kandi byagirira akamaro abanyeshuri b’u Rwanda, igihe baba bahawe ubumenyi buhagije n’ibikoresho nkenerwa mu guhanga udushya.

Aba ni Atwongyeire Annah Baguma wigisha Kayonza modern na Jeremie Bimenyimana wigisha mu ishuri nderabarezi rya Nyamata.

Baguma ati “Niba tudaka ko ICT yakoreshwa neza mu mashuri abarimu bakwiye guhabwa amahugurw kugira ngo ubumenyi bwabo bwiyongere cyane, kuko iyo tugize ubumenyi buhambaye abanyeshuri barushaho kubyumva neza.”

Bimenyimana nawe ati “Kugeza ubu ibikoresho by’ikoranabuhanga biracyakenewe cyane mu bigo by’amashuri, kuko dufite ‘Computer lab’(ibyumba byigirwamo ikoranabuhanga) nke, dukeneye ko yiyongera , dukeneye ko imashini za mudasobwa ziyongera.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, biteguye kongerera ubumenyi abarimu bakanabaha ibikoresho, gusa akabasaba gukoresha neza ibisanzwe bihari.

Ati “Mu buryo burambye hano mwahabonye amashuri ayo twita TTC, ni ukuvuga amashuri nderabarezi, aho niho turimo gushyira imbaraga, kugira ngo abanyeshuri uyu munsi bazahinduka abarimu bazasohoke ikijyanye n’ikoranabuhanga bahagaze neza. Yaba kubafasha kubaha ibyo bikoresho , yaba kubafasha mu buryo bwo kwigisha […] kugira ngo bazabashe guhangana nibyo isoko ry’ikoranabuhanga risaba bageze ku murimo.”

Ikindi kibazo kigarukwaho n’aba barezi, ni interinete idahagije n’ahandi itari hirya ni hino mu bigo by’amashuri.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr.Nelson Mbarushimana, avuga ko hagiye kwifashishwa interinete itangwa na starlink iherutse kugezwa mu Rwanda, ifite umwihariko wo gukorana n’ibyogajuru satellite ku buryo yagezwa naho indi miyoboro itagera,

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo abanyeshuri bigishijwe hifashishijwe amashusho n’amajwi, abasha gufata ibyo yigishwa vuba bikanaguma mu bwonko igihe kirekire. Aha niho abashinzwe uburezi mu Rwanda bashingira mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri. REB ivuga ko mu gukoresha interineti ya Starlink, ku ikubitiro bazahera ku bigo 50 ariko ngo gahunda n’ukugera ku bigo bisaga 500

CYUBAHIRO GASABIRA Gad