Abanyapolitiki bane batavuga rumwe n’ubutegetsi, basabye leta ya Kongo ko mbere y’amatora yo mu Kuboza 2023, igihugu kigomba kubanza guhindura imikorere y’urukiko rurinda itegeko nshinga, rukagira ubwigenge no gukorera mu mucyo.
Ikinyamakuru Politico cyanditse ko aba banyapolitiki 4 barimo Matata Ponyo, Martin Fayulu, Moïse Katumbi na Delly Sesanga, barahiye ko bazagumya mu bukangurambaga bugamije guhamagarira abanyekongo kwanga amatora y’uburiganya.
Aba bagabo baravuga ko impamvu y’ubu bukangurambaga bari gushaka gukora ari uguhangana na bwana Denis Kadima, uyoboye komisiyo y’amatora bashinja gushyira imbere ubujura no kwibira amajwi abari ku butegetsi muri iki gihe.
Aba banyapolitiki barasaba amahanga guhaguruka bagafasha abanyekongo kwigobotora icyo bita igitugu no kubafasha kugera kucyo bita demokarasi babuze kuva na kera
Hagati aho leta ya Kongo n’inyeshyamba za M23 bakomeje kwitana bamwana bashinjanya kugambirira gutera kuri buri ruhande.
Umuvigizi w’igisirikare cya DR Congo Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yatangaje ko abarwanyi ba M23, yita ko bafatanyije n’ingabo z’u Rwanda, ubu bari mu bikorwa “biganisha ku ntambara” no gutera umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru. Umuvugizi wa gisirikare wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko ibyo Ekenge avuga “ni ukubeshya, ntitwigeze twitoreza mu Rwanda, ntaho duhuriye narwo”.
U Rwanda narwo ruhakana ruvuga ko rudafasha M23.
Ngoma avuga ko amakuru babona yemeza ko uruhande rwa leta ya Kinshasa ari rwo rurimo gutegura intambara kuri M23 nk’uko BBC yabitangaje.
Ingabo zoherejwe n’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EACRF) zivuga ko M23 yarekuye ibice byinshi yari yarafashe muri Masisi na Rutshuru ubu bigenzurwa nazo.
Gen Ekenge avuga ko M23 irimo gukora ibyo bikorwa byo kwitegura intambara mu bice ubundi bigenzurwa n’ingabo za EAC, Willy Ngoma nawe avuga ko ibice bavuyemo ngo bigenzurwe n’ingabo za EAC ubu byinshi birimo ingabo za leta n’imitwe ifatanya nazo. Abasesenguzi bamwe bavuga ko nubwo hari agahenge kubera ko M23 yavuye aho yari yarigaruriye, hari impungenge nyinshi ko imirwano yakubura kuko impande zombi zitarabasha kumvikana.