Umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata usanze Abanyarwanda badapfa kwigondera igiciro cyayo

U Rwanda rwifatanyije n’Amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariye kunywa Amata, uba buri tariki ya 1 Kamena buri mwaka.  Ni umunsi usanze ubwitabire bwo kunywa Amata mu Rwanda bukiri hasi.

Bamwe mubaturage bo babwiye itangazamakuru ryacu ko kuba Amata ahenze biri mubituma benshi batitabira kuyanywa. 

Umwe ati “ Amata arahenze kuko Litiro igeze kuri 600.”

Undi nawe ati “ Litiro iragura 600 urumva wayigondera nkatwe tuba dushakisha dutera ibiraka.”

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariye kunywa Amata uba buri tariki ya 1 Kamena buri mwaka, hagaragajwe ko impamvu Abanyarwanda batitabira cyane  kunywa amata ariko ahenze kandi ibi bikagira ingaruka no kumikurire yabana babo.  Mukandoli Jackilne ni imwarurimu muri Rwunge rw’amashuri rwa camp kigali.

Ati “Si uko Abanyarwanda bayobewe akamaro k’amata ahubwo ikibazo akanehsi usanga aba ahenze bigatuma batayaha abana.”

Aborozi b’inka bo bagaragaje ko hashyizwe imbaraga mu kubafasha kongera umukamo byatuma amata ahenduka nabitabira kuyanywa bakaba benshi.

 Agnes Mukangiriwunsanga Ni umworozi w’umwuga ukorera mu karere ka Gicumbi.

Ati “Inka duhaye wa muturage kugirango amata dushaka mu Rwanda azaboneke ni uko tubanaza tukamwigisha tuti ese ko ugiye kubona inka izarara hehe? Ese ko ugiye kubona inka uzayigaburira iki? Ntabwo uzajya urara mu bwatsi bw’abandi noneho bakazayigurisha kubera ko wibye, ikindi bakavugurura ikiveterineri  hanyuma n’intanga baduterera zikaba ari nziza.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yijeje ko ingamba ifite zo kongera umukamo zizatuma nko mu myaka itatu iri imbere, umubare w’Abanywa amata uziyongera ube wanagera ku gipimo gisabwa n’ishami rya Loni ryita kubiribwa FAO. 

Ndorimana Jean Claude ni Umuyobozi mukuru muri Minagri ushinzwe iterambere ry’ubworozi. 

Ati “Gahunda yo kongera umukamo ihera ku cyororo kiza gitanga umukamo ariko icyo cyororo cyiza kigafatwa neza ni ukuvuga inka igomba kuba yagaburiwe neza kugirango itange amata, ikindi ubuzima bwayo bukabungabungwa tukayirinda indwara ni ukuvuga ngo rero dufatanyije izo gahunda zitandukanye zo kuvugurura icyororo cyane cyane dukoresheje kuvugurura intanga.”

Kugeza ubu bibarwa ko umunyarwanda anywa Litiro 75.3 z’amata ku mwaka, mugihe umuturage wo munsi y’ubutayu bwa Sahara u Rwanda ruherereye, yakabaye anywa litiro 120 nkuko FAO ibisaba.

Daniel Hakizimana