Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatsitaye aragwa mu muhango gusoza amasomo n’imyitozo ku basore n’inkumi bashya binjiye mu gisirikare cya Amerika, ishuri ry’igisirikare kirwanira mu kirere, ryo muri leta ya Colorado.
Perezida Biden w’imyaka 80 ni we Perezida ushaje cyane uri mu mirimo ye mu mateka y’iki gihugu, yafashijwe guhaguruka ndetse yagaragaye ko nta cyo yabaye.
Perezida Biden yagaragaye ahagaze mu gihe kigera hafi ku isaha imwe n’iminota 30 ,ahana ikiganza na buri musirikare w’umu ‘cadet’ urangije amasomo muri 921 bayarangije.
Mbere, Ben LaBolt, umuyobozi ushinzwe gutangaza amakuru mu biro bya Perezida w’Amerika, White House, yavuze ko ameze neza.
Nyuma y’uko kugwa kwabaye kuri uyu wa kane, Ben LaBolt yanditse kuri Twitter ati “Hari hari umufuka urimo umucanga, ubwo yari arimo guhana ikiganza n’abarangije amasomo.”
Amwenyura, Perezida yateye urwenya n’abanyamakuru ubwo yari ageze kuri White House ku mugoroba wo kuri uwo wa kane, ati: “Natezwe n’umufuka w’umucanga”.
Mbere, amakuru yatangajwe na kimwe mu bitangazamakuru bifite abanyamakuru bakurikirana inkuru zo muri White House, yavuze ko Biden yari yatsitaye ku mufuka w’umukara urimo umucanga, ubwo yajyaga ahavugirwa ijambo.
Amashusho y’ibyabaye yerekana Biden, agaragara atunga urutoki kuri umwe mu mifuka y’umucanga yakoreshejwe mu gusigasira icyuma cy’ikoranabuhanga asomeraho ijambo, kizwi nka ‘teleprompter’ (téléprompteur), ubwo yari afashijwe guhaguruka n’umutegetsi wo mu gisirikare kirwanira mu kirere n’abandi babiri bo mu itsinda rimucungira umutekano.
Yabonywe agenda n’amaguru asubira ku ntebe ye, ndetse na nyuma aboneka yiruka gahoro gahoro yerekeza ku modoka ye ubwo umuhango wari urangiye nyuma gato y’iyo mpanuka.