Abahinga Chia Seeds bararira ayo kwarika nyuma yaho amafaranga yabo yayobeye mu yindi Banki  

Hari abahinzi ba Ciyasidi (Chia Seeds) bo mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, bavuga ko bugarijwe n’amadeni nyuma y’uko bishyuriwe muri banki batagiramo konti na n’ubu amafaranga akaba atarabageraho.

Mu mezi yashize mu Karere ka Ngoma ndetse mu bindi bice bitandukanye  by’intara y’iburasirazuba, humvikanye abahinzi ba Chia Seeds  batishimiraga imigurire y’umusaruro wabo.

Iki kibazo cyaje guhabwa umurongo amafaranga yabo araboneka.

Icyahora hari bamwe muri aba bahinzi bo mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, bavuga ko batunguwe nuko batahawe amafaranga yabo, babwirwa ko yayobete muri Sacco ya Remera, mu gihe bo bari bafunguje konti muri Sacco ya Rurenge, hombi ni muri aka Karere.

Umwe ati “Ni ukuvuga ngo twaragiye tugiye kubaza amafaranga, batubwira ko amafarangayacu bayohereje tugomba kujya kuyareba kuri Sacco ya Remera. Tugiye i Remera dusanga ntayagezeyo. Nuko dusubira ku Karere.”

Undi ati “Abandi barahembwa, njye n’abagenzi banjye turasigara. Tugiye kwishaka kuri Sacco yacu ya Rurenge turibura, tujya kuri Sacco ya Remera dusangayo urutonde tuti se byibuze mueke dufunguze konti i Remera baranga, bari mwebwe ahubwo urutonde rwanyu reka turufate turwohereze ku Karere bazabikosore, biragenda ”

Kuba amafaranga y’aba bahinzi ba Choa seeds yarayobye ngo bikomeje kubatera ubukene kuko kuko iki kibazo cya Chia Seeds kimaze igihe kinini, bakaba ariho bahera basaba inzego bireba kukinjiramo.

 Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, buvuga ko bumaze iminsi bukurikirana iki kibazo bukizeza aba bahinzi kubona amafaranga yabo mu gihe cya vuba.

Bwana Nyiridandi Mapambano, ni umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Ati “Ikibazo kirimo turimo turagikurikirana. Hari itsinda ryari ryavuye ejo bundi muri Minaloc ndetse n’abantu bishyura tubikoraho, ubu ndakeka ko bari bubone amafaranga yabo mu buryo bwa vuba rwose. Si njye uyohereza ariko ukurikije ibyo twakoraga n’ibyari byabiteye twamaze kubyumvikanaho amafaranga barayabona kuko arahari.”

Abahinzi ba Chia Seeds) bo mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, bibumbiye muri koperative zitandukanye, ariko abatanze amakuru biganjemo abo muri Koperative yitwa Subiza.