Abanyehsuri ba UR ishami rya Nyagatare baguga ko batunguye no kwimurirwa I Huye

Hari abanyeshuri biga muri Koleji y’Icungamutungo n’Ubukungu(CBE) muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, bavuga ko batunguwe n’itangazo ry’iyi Kaminuza rivuga ko bagomba kwimukira mu ishami rya Huye.

Baravuga ko kuba bari barajyeze i Nyagatare barakodesheje inzu zo kubamo , bibagoye guhita babona ubushobozi bwo kujya kwiga i Huye, bagasaba ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda kuborohereza muri uru rugendo.

Saa sita n’iminota 50 taliki 4 Kamera 2023, nibwo ku rubuga rwa Twitter rwa Kaminuza y’u Rwanda yahashyize itangazo rimenyesha abanyeshuri bagiye mu mwaka wa Kabiri, ko aho gukomereza mu ishami rya Kaminuza rya Nyagatare bazigira mu ry’i Huye, nyamara benshi barageze i Nyagatare mbere nk’uko byari bisanzwe.

Bamwe muri aba banyeshuri twasanze mu nzu bamaze kwishyura, bavuga ko iki cyemezo cyatunguranye, bagasaba iyi Kaminuza kuborohereza.

Umwe ati “Batugoye cyane kuko nk’abana bava i Rusizi n’abandi bava mu bice byose by’igihugu bari bageze hano i Nyagatare n’ibikoresho byabo babihagejej, twishyuye inzu, kwishyura ubu mu gutangira aba ari ukwishyura amezi abiri kuzamura, hari n’abishyuye atatu. Noneho barangiza bagahita batubwira bati mwimukire i Huye ako kanya, uri kumva ko ari ibintu bigoranye.”

Undi ati “Bishobotse badushakira aho kuba, amatike. Kubona ahantu ho kuba ubu byatugora pee!”

Umuyobozi wa Kaminuza y’U Rwanda, ushinzwe itumanaho, Kabagambe Ignatius, adaciye kure iby’iki cyemezo yemera ko cyatunguye aba banyeshuri.

Icyakora abizeza ubufasha bwo kubageza i Huye, nka kimwe mu byo basaba, no gutinza amasomo icyumweru kugira ngo batazasanga abandi barabasize.

Ati “Kaminuza irabaha amafaranga y’urugendo, iryo ni ihame ryamaze kwemezwa. Ni ukuvuga ngo iki cyumweru ntabwo kizafatwa nk’icyumweru cy’amasomo ahubwo kirafatwa nk’icyumweru cyo kubaha igihe gihagije cyo kugira ngo bimuke. Icyo nakubwira ni uko ubuyobozi bwa Kaminuza bwiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo icyo gikorwa kiza ariko cyagaragayemo kugorana hajyemo inyoroshyo ishoboka yose kugira ngo abanyeshuri boroherezwe yaba mu masomo byaba no mu macumbi yabo n’ibindi byangombwa bikenerwan’abanyeshuri.”

Impinduka ntabwo zabaye kuri aba banyeshuri bagera ku 128 biga muri Koleji y’Icungamutungon’ubukungu gusa, ahubwo n’ababarizwa mu Ishami ry’Ubuvuzi bigaga mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuforomo mu mwaka wa mbere, bari basanzwe bigira i Rwamagana, ubu baratangirira amasomo yabo i Huye, ariko bo babimenyeshejwe bataragera aho bigaga.

KWIGIRA Issa