Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Na Australia yarabikoze bitanga umusaruro-Ubwongereza buvuga kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda - FLASH RADIO&TV

Na Australia yarabikoze bitanga umusaruro-Ubwongereza buvuga kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza, Robert Jenrick, yatangaje ko gahunda bafite yo kohereza abimukira mu Rwanda bayizeyeho umusaruro, ngo kuko na Australia yakoresheje uburyo nk’ubwo bigatanga umusaruro.

Mu kiganiro kuri BBC, Robert Jenrick, yavuze ko nta bundi buryo buhari bwo guhangana n’umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’abungukira muri ubwo bucuruzi butemewe bwo kubambutsa.

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru Guverinoma y’u Bwongereza izageza muri Sena umushinga w’itegeko rigenga abimukira, riha ububasha icyo gihugu bwo kohereza abimukira iwabo mu gihe binjiye binyuranyije n’amategeko cyangwa se kubohereza mu kindi gihugu gifitanye amasezerano n’u Bwongereza.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyasinye amasezerano n’u Bwongereza yo kwakira abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bazajya bitabwaho bari mu Rwanda bagafashwa no kuhatangirira ubuzima, abashaka kuhasabira ubuhungiro bakabikora.

U Bwongereza buvuga ko bizagabanya ikiguzi byasabaga mu kwita kuri abo bimukira mu gihe hagitegerejwe imyanzuro ku busabe bwabo bwo guhabwa ubuhungiro, bikanasenya ubucuruzi butemewe bw’abungukiraga mu gutwara abimukira babavanye mu bice bitandukanye by’isi, bakabageza mu Bwongereza.

Robert Jenrick yavuze ko Australia ari kimwe mu bihugu byifashishije uburyo nk’ubwo kandi butanga umusaruro.