Abasirikare barenga 200 barimo n’abajenerali birukanwe mu gisirikare cy’u Rwanda

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye mu gisirikare Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda.

Mu bandi birukanywe harimo kandi Abofisiye 14.

Yatanze itegeko ryo kwirukana mu gisirikare kandi abandi basirikare 116 naho abandi 112 amasezerano yabo y’akazi mu gisirikare yasheshwe.