Inzego z’umutekano z’u Rwanda zakejwe ku bwo kubahiriza amategeko arengera abasivile mu ntambara

Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (Croix rouge) ishami y’u Rwanda, urashima uburyo inzego z’umutekano z’u Rwanda zubahiriza amategeko arengera abasivile mu bihe by’Intambara mu butumwa bwo kugarura amahoro, ziri kugiramo uruhare.

Kuva kuri uyu wa kabiri abasirikare,abapolisi n’abakora mu rwego rw’iperereza RIB batangiye amahugurwa y’iminsi itatu (3) yo kwibutswa uburenganzira bw’abasivile mu gihe cy’intambara.

Rtd Yousuf Traore, yahoze ari umusirikare mu gisirikare cya Mali, ubu ni intumwa y’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare ushinzwe ibirebana n’igisirikare n’umutekano.

Akaba ari  umwe mu bitariye amahugurwa akazanayagiramo uruhare mu birebana no guhugura, ntiyashatse kugira icyo avuga ku ntambara ya vuba iri muri Afurika, iri guhuza abenegihugu ba Sudani imaze kugwamo ababarirwa mu Magana.

Icyakora afande Rtd Yousuf Traore, yemera ko ihame ari uko mu bibazo byose birebana n’intambara, ihame mpuzamahanaga ryo kurengera abasivile mu ntambara rigomba kwitabwabo.

Ati “Ntacyo navuga kihariye ku biri kubera muri Sudan, kubera ko ntabikuriye neza. Ariko icyo navuga n’uko  mu bikorwa byose bya gisirikare cyangwa ibirebana n’umutekano, ni  byiza kwita ku kurengera ubuzima bw’abasivile.”

Ukurikije uruhererakane rw’amakuru ya za Komite z’umuryango utabara imbabare, by’umwihariko aho u Rwanda ruri gutanga umusanzu wo kugarura amahoro, raporo ku birebana no kurengera ubuzima bw’abasavile mu bihe by’intambara inota ni ryiza.

Namahoro Julien ni umunyamategeko wa Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge mu Rwanda.

Ati “Kugeza ubu turishimira uko ingabo z’u Rwanda zitwara iyo ziri mu butumwa bw’amahoro. Turishimira uko zitwara mu gihe hari ibikorwa bakorazidasanzwe, ariko ni byiza ko abantu bakomeza kwibukiranya inshingano zabo kugira ngo ejo n’ejo bundi hatagira ugwa mu ikosa kuko atabizi cyangwa se atabimenye.”

Icyakora kubera tekinoliji ihambaye ituma iby’intambara bihindura isura buri sogonda, komite y’umuryango utabara imbabare Croix rouge ibihera ho mu kugaragaza impamvu y’igenzi mu guhugura mu buryo buhoraho inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Namahoro Julien niwe ukomeza.

Ati “Amategeko bisaba ko uyamenya ariko ukayahuza n’ibihe ugezemo. Nigeze kuvuga ko amategeko muri 1949 ibihugu biyashyiraho umukono ntabwo twari tuzi ko umuntu azicara akagaba igitero akoresheje ikoranabuhanga, ntabwo twari tuzi ko umuntu ashobora kugaba igitero akoresheje drone, ntabwo twari tuzi ko ibibazo byose mvuze haruguru bishobora kuza bikagira uruhare mu ntambara.”

Yunzemo agira ati “Rero icyo tuba tugamije ni ukugira ngo ya mategeko bayavane mu bitabo bayashyire mu bikorwa ariko bayahuze n’ibihe barimo, kuko uzasanga umuntu uri muri Mozambique ibihe arimo, ari kurwana n’ibyihebe bitandukanye n’umusirikare uri mu kindi gihugu cya Centre Africa n’ahandi. Icyo gihe rero bisaba ko ibihe ugezemo ubihuza n’ibyo wigishijwe ariko ikibanze cyane akaba ari ukubahiriza amategeko yubahirizwa mu gihe cy’intambara.”

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu ku Isi mu bihugu 121 bifite abasirikare n’abapolisi benshi, mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro ku Isi.

Uretse ubu butumwa kandi hari ubwo igihugu gufata icyemezo cyo koherezamo inzego z’umutekano bituma zijya ku rugamba ako kanya.

Tito DUSABIREMA