Rwanda: Abapolisi 4.000 bazamuwe mu ntera mu byiciro bitandukanye

Perezida Paul Kagame, yazamuye mu ntera Abapolisi basaga 4.000 muri Polisi y’u Rwanda, barimo Abofisiye bakuru, Abato n’Abapolisi basanzwe.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu bazamuwe mu ntera harimo babiri bahawe ipeti rya CP (Commissioner of Police) aribo Felly Bahizi Rutagerura na Yahya Mugabo Kamunuga bari basanganywe ipeti rya ACP (Assistant Commissioner of Police).

ACP Felly Bahizi Rutagerura ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’Abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo naho ACP Yahya Mugabo Kamunuga yahoze ari Umuyobozi mukuru w’Ikipe ya Police FC.

Hari barindwi kandi bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya ACP bavuye ku ipeti rya CSP aribo Francis Muheto uyobora Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Augustin Kuradupagase, Tom Gasana, Silas Karekezi, Celestin Kazungu, Augustin Ntaganira na Jean Pierre Rutajoga.

Abapolisi benshi bazamuwe ni abavuye ku ipeti rya Sergeant bajya kuri Senior Sergeant
bangana na 1607, abapolisi 392 bahawe ipeti rya Chief Sergeant naho 329 bahabwa irya Chief Inspector of Police.

Muri rusange abofisiye bakuru n’abato muri Polisi bazamuwe mu ntera ni 523 mu gihe abapolisi bato bazamuwe mu ntera ari 3592.