Umuvugizi wa RDF yatangaje ikirukanishishe abasirikare barimo n’abajenerali

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yemeje ko abasirikare birukanwe muri RDF bazize impamvu zirimo ibyaha bakoze cyangwa imyitwarire mibi itajyanye n’umwuga wa gisirikare, ku buryo hari abazakurikiranwa n’inkiko.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023, nibwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye mu gisirikare abajenerali babiri, Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda hamwe n’abandi ba ofisiye 14.

Itangazo rya RDF kandi rivuga ko Perezida Kagame yemeje ukwirukanwa kw’abandi basirikare 116, anemeza iseswa ry’amasezerano y’abasirikare 112.

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye IGIHE ko abasirikare birukanywe bazize amakosa bakoze, ndetse harimo n’agize ibyaha.

Yakomeje ati “Icya mbere ni uko kwirukanwa bibaho kubera impamvu zitandukanye, ariko ahanini ni ibyaha cyangwa imyitwarire y’umwofisiye cyangwa imyitwarire igayitse.”

Biteganywa ko iyo umusirikare yirukanywe mu kazi, nta mperekeza ashobora guhabwa.

Brig Gen Rwivanga yakomeje ati “Ibijyanye n’ibyaha bizakurikiranwa mu nkiko, ariko hari n’imyitwarire mibi itajyanye n’uko umusirikare akwiye kwifata, ariko nanone utajyana mu rukiko kubera impamvu zitandukanye.”

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umusirikare yirukanwa ariko ntagezwe mu nkiko zishobora kubamo nk’ubusinzi bukabije.

Ku ruhande rw’abasirikare amasezerano yabo yasheshwe, bo bazahabwa imperekeza.

Brig Gen Rwivanga ati “Ku cyemezo cyo gusesa amasezerano hari igihe bituruka ku mpamvu zitandukanye, hari igihe umusirikare avuga ko afite ibibazo bakaba bamuha ibijyana n’igihe yakoze.”

Maj Gen Muganga wirukanywe yabaye Umugaba w’Inkeragutabara w’agateganyo mu 2018, mu 2019 agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ikoresha imodoka z’intambara (mechanised division).

Ku rundi ruhande, Brig Gen Mutiganda we yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze, mu Rwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, mbere yo gusubizwa ku cyicaro gikuru cya RDF.

Sitati yihariye ya RDF yashyizweho mu 2020, igena ko abofisiye n’abasuzofisiye bakuru bagengwa n’amategeko y’umwuga.

Ni mu gihe abasuzofisiye bato n’abasirikare bato bagengwa n’amasezerano y’umurimo bagirana na Minisitiri, agira agaciro mu gihe kingana n’imyaka 10 ishobora kongerwaho igihe kingana n’imyaka itanu.

Ku bafite ubumenyi bwihariye ashobora kongerwaho ikindi gihe cy’imyaka itanu mu nyungu z’umurimo wa gisirikare.

Icyo cyiciro cy’abasuzofisiye bato n’abasirikare bato kibarizwamo amapeti ya ba Soldat; Caporal, sergent na premier sergent.

Iyo bibaye ngombwa, Minisitiri asesa amasezerano y’umurimo yagiranye n’umusirikare, agahabwa amafaranga yo gusesa amasezerano angana na kimwe cya kane cy’amafaranga ahabwa urangije amasezerano.