IBUKa yaregeye indishyi ya Miliyari 50Frw kubera ibikorwa ya Kabuga muri Jenoside yakorewe Abatutsi

IBUKA yatanze ikirego mu rukiko isabira indishyi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zingana na miliyari ibihumbi 50 Frw, kubera ibikorwa bya Kabuga Félicien ukurikiranywe n’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, n’ingaruka byagize ku barokotse Jenoside.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ni rwo rwaregewe kuko Kabuga yari atuye ku
Kimironko mu Karere ka Gasabo. IBUKA yunganiwe na Me Bayingana Janvier, usanzwe ari na Komiseri muri iyi mpuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside.

Kuri uyu wa Kane nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga kuburanisha uru rubanza mbonezamubano, ruhereye ku busabe bw’uko imitungo ya Kabuga yose yafatirwa, kugira ngo umunsi indishyi zemejwe n’urukiko, hazaboneke aho zikurwa.

Me Bayingana yabwiye Urukiko ko IBUKA yandikiye Umwanditsi Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, kuko ari we uhagarariye serivisi zifunze Kabuga, kugira ngo zemeze ko yamenyeshejwe uru rubanza.

Yavuze ko ubwo binjiraga mu rukiko bari batarabona igisubizo cy’umwanditsi wa IRMCT. Umucamanza yabajije niba baravugishije ruriya rwego, asubiza ko bababwiye ko umwanditsi yagize akazi kenshi.

Yanavuze ko bavuganye n’Ibiro bya IRMCT i Kigali, basanga biri mu bubasha bw’umwanditsi mukuru w’urwego, asaba ko urukiko rwabaha indi tariki kuko aho ari hazwi n’abagomba kumumenyesha ko yarezwe bahari.

Inyandiko ikubiyemo ikirego IGIHE yabonye ivuga ko ibikorwa bya Kabuga Félicien, byatumye hicwa abantu bari bafitiye akamaro abaregera indishyi ndetse binatuma hasahurwa imitungo yari kubatunga n’inzu zabo zirasenywa.

Ivuga ko bitoroshye “kubona indishyi nyakuri zihwanye n’agaciro abishwe bari bafitiye abarokotse bo mu miryango yabo” ndetse ko binagoye “kubona agaciro nyakuri kangana n’imitungo yangijwe ndetse n’iyasahuwe y’abishwe kubera uruhare rwa Kabuga” gusa ko IBUKA isaba Urukiko kuriha abo ihagarariye indishyi z’akababaro, iz’ibyangijwe n’iz’imbonezamusaruro zose hamwe zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 50.658.800.000.000 Frw.

Hasabwa kandi igihembo cy’Abavoka kingana na miliyoni 100 Frw ndetse n’amafaranga y’ikurikirana rubanza angana na miliyoni 50 Frw.

Abaregera indishyi bahagarariwe na IBUKA barimo abacitse ku icumu mu
Bisesero, ku Mugina, ku Kimironko, ku Muhima, muri Musave, muri Nyamirambo, mu
Mudende, muri Commune Rouge i Rubavu, muri Vunga n’abandi.