Kigali: Abahagarariye AU bari kwiga uko yaca ukubiri n’inkunga z’amahanga 

Kuva kuri uyu wa 8 Kamena 2023, mu Rwanda hari kubera Umwiherero w’Abahagariye inzego zigize Umuryango wa Afurika yunze ubumwe AU,  aho bari kwigira hamwe amavugururwa akwiye gukorwa kugira ngo Afurika ibashe guhangana n’ibibazo ihura nabyo.

Imwe mu ngingo ikomeye iri kwigwaho ni uburyo Afurika yunze ubumwe, yakwihaza mu ngengo y’imari kugira ngo ibashe kubaka ubushobozi bw’Inzego zayo, hagamijwe kugera kucyerekezo cya 2063 Afurika yihaye. 

Muri Nyakanga 2016, Perezida Paul Kagame yahawe ishingano zo kuyobora akanama gakora amavugurura y’Afurika yunze Ubumwe, mu nshingano imwe mwikorezi ari yo “Gushaka uburyo bwakoreshwa kugira ngo uyu muryango wigire.”

Kuva ubwo, inyandiko igaragaza uburyo uyu muryango wakishakamo amikoro udategereje inkunga z’amahanga, yamurikiwe Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe,Monique Nsan Dr. Monique Nsanzabaganwa, yagaragaje ko kuva 2016 hatangira urugendo rw’amavugurura y’Umuryango,  hari intambwe imaze guterwa, nubwo Covid-19 yabaye nkikoma mu nkokora bimwe mu bihugu bikagenda biguru ntege mu gutanga umusaznu bisabwa.

Ati “ Kugeza uyu munsi umuryango ukaba wihaza kubijyanye n’ibikoresho bya ngombwa no guhemba abakozi, ariko tukaba tukiri mu rugendo rwo kwiyubaka mu bijyanye n’ingengo y’imari y’ibikorwa na za gahunda, nabo bagenda bayigiramo uruhare byari byatangiye neza gusa nyuma ya Covid-19 n’ibi bibazo dufite ku Isi, ubona y’uko ibihugu bifite ibibazo bigaragara mu ngengo y’imari byagabanyije umurego.

Yakomeje agira ati “Aho ngaho twegeze ku nintu byinshi, ubu bashyizeho ikigega kijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kubaka amahoro, biyemeje gushyiraho miliyoni 400 z’amadorari. Ubu bamaze gushyiramo miliyoni zisaga 330 kuburyo gahunda irakomeje.”

 Kuri ubu AU yihaye umuhigo wo kwigira mu gutera inkunga ibikorwa byayo, aho ibihugu bitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjizwa mu gihugu, hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari yayo bigafasha Afurika kwishakamo imisanzu izatera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.

Icyakora ngo ibi kubigeraho bisaba ibihugu bya Afurika bisenyera umugozi, bitabaye ibyo ngo umugabane ugakomeza gusigara inyuma nk’uko umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, abisobanura.

Ati “ Isi irahinduka, ikaduhindukira mu maso ,uyu muryango uri kwizihiza imyaka 60 ntabwo ugomba gukomezanya imikorere ya kera. Dutegetswe kwishakamo ibisubizo, tugahanga udushya no gusenyera umugozi umwe kubera ko nta bumwe ,nta kwishyira hamwe ,biragoye ko Afurika yagira ijambo mu Isi cyangwa igere ku ntego zayo zatuma iba Afurika, Abanyafurika bifuza.”

Umunyamabaga wa Leta muri MInisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yagaragaje ko  ko kuba Afurika yunze ubumwe igikomeje kurambiriza ku nkunga z’amahanga, ari kimwe mu bituma ituzuza inshingano zayo nk’iyo kubugangabunga amahoro .

Ati “  Umuryango uracyarambirije kubufasha buturuka hanze, ibyo rero bisaba ko tubiganiraho byimbitse kugira ngo habe kwigenga mu mikorere mu buryo burambye. Ndatekereza ko mu nama ya 2016 yabereye i Kigali twanzuye ko iki kibazo gikemurwa by’umwihariko Kuba dukomeje kurambiriza ku nkunga z’amahanga, mu ngengo y’imari yacu nk’ikoreshwa  mu bikorwa byo kugarura  amahoro  bituma tutagera ku ntego twihaye ubwo twari Johanessburg, y’uruhare rwa 75% na 25%   by’uruhare rw’Ibihugu binyamuryango.”

Umwiherero w’Abahagariye inzego zigize Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, uri kubera mu Rwanda  uzamara iminsi ine(4).

Usibye kwiga kubijyanye no kwihaza ku ngengo y’imari, hazanasuzumwa amavugurura akwiye gukorwa muri urukiko n’inteko ishinga amategeko bya Afurika yunze ubumwe no muzindi nzego zirimo za Komisiyo ndetse no mu mashami y’uyu muryango ari hirya no hino.

Daniel Hakizimana