Ethiopia yahagarikiwe imfashanyo y’ibiribwa

Ikigo cy’Amerika gitanga imfashanyo kivuga ko gihagaritse imfashanyo y’ibiribwa kuri Ethiopia kuko imfashanyo irimo kuyobywa ntigere ku bayicyeneye.

Ubutumwa bw’ibanga bwatangajwe buvuga ko ibigo bya leta ya Ethiopia hamwe n’igisirikare ari bo bari inyuma y’uwo mugambi.

Abanya-Ethiopia bagera kuri miliyoni 20, bugarijwe cyane n’ubucye bw’ibiribwa kubera intambara n’amapfa (izuba ryinshi), bizabagiraho ingaruka.

Amerika ni yo ya mbere mu guha imfashanyo nyinshi Ethiopia, kuva mu mwaka w’imari wa 2022 imaze kuyiha imfashanyo irenga miliyari 1.8 y’amadolari.

Ikigo cy’Amerika gitanga imfashanyo mu mahanga (USAid) ni ikigo cyigenga kiyobora ibikorwa bya leta y’Amerika by’iterambere mu mahanga ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi.

Cyavuze ko igenzura ry’ibikorwa byacyo muri Ethiopia ryasanze hari icyo cyise “igikorwa kiri henshi kandi gihujwe neza” cyo kuyobya imfashanyo y’ibiribwa.

Iki kigo nticyavuze ku mugaragaro uwo cyemeza ko ari inyuma y’icyo gikorwa.

Ariko ubutumwa bw’akazi bwateguwe n’ikigo gitanga imfashanyo, bwabonywe n’ibitangazamakuru byinshi, butunga agatoki “umugambi w’ubugizi bwa nabi uhujwe neza” biboneka ko ukorwa n’inzego za leta ya Ethiopia n’ubutegetsi bwo mu turere two muri icyo gihugu, imitwe ya gisirikare mu gihugu hose ikabyungukiramo.

Ku wa kane, USAid yavuze ko idashobora gukomeza gutanga imfashanyo y’ibiribwa kugeza ubwo hazakorwa amavugurura.

Iki kigo cyongeyeho ko imfashanyo y’ibiribwa izongera gutangwa igihe kizaba “cyizeye” ko izagezwa ku bo igenewe.

USAid na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken bagejeje icyo kibazo kuri leta ya Ethiopia.

Ibi bibaye nyuma yuko mu kwezi gushize USAid n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) bihagaritse imfashanyo mu karere ka Tigray ko majyaruguru ya Ethiopia, nyuma yuko bitahuye ko imizigo y’imfashanyo yari irimo kuyobywa ikajyanwa mu masoko yaho.

Mu gihe cy’intambara yamaze imyaka ibiri hagati y’ingabo za leta ya Ethiopia n’umutwe wa TPLF, akarere ka Tigray kugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’ubucye bw’ibiribwa, ibitoro, amafaranga n’imiti.

Abantu hafi miliyoni 32 bo muri Ethiopia, Kenya na Somalia ubu bibasiwe n’amapfa ya mbere akaze abayeho mu myaka za mirongo ishize.