Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abahoze ari inyeshyamba muri P5 basubiye imbere y’urukiko - FLASH RADIO&TV

Abahoze ari inyeshyamba muri P5 basubiye imbere y’urukiko

Urukiko rw’Ubujurire rwasubukuye iburanisha y’urubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare, buregamo Maj (Rtd) Mudathiru Habib na bagenzi, aho basabye kugabanyirizwa ibihano bahawe.

Ni itsinda rinini ryafatiwe mu mashyamba yo muri Congo, ariko hakabamo n’abasirikare bane ba RDF baregwa muri iyi dosiye, barangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné.

Bahamijwe ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ibyaha by’iterabwoba.

Igihe cyanditse ko mu bujurire, benshi bahuriza ku kuvuga ko bajyanywe mu mashyamba ya Congo bijejwe akazi, bagezeyo bashyirwa mu mutwe witwaje intwaro.

Ngendakumana Védaste yavuze ko yarezwe ko mu 2018 aho yabaga mu Burundi, yinjiye mu mutwe w’Ingabo utemewe ku bushake, akaza gukatirwa gufungwa imyaka 15.

Yavuze ko yagiye muri uyu mutwe yijejwe akazi, ndetse ngo nyuma yo kuraswaho yijyanye muri MONUSCO, ngo ntabwo yafatiwe ku rugamba.

Ashyirwa muri gereza ngo yari yarageze mu kigo kinyuzwamo abari mu Ngabo cya Mutobo, kandi ngo hari abandi bari kumwe basigaye yo.

Yavuze ko hari umuntu witwa Mandela wamushutse asanze ari umudozi ariko akoresha imashini akodesha, amubwira ko agiye kumurangira akazi ko gucukura amabuye y’agaciro muri RDC, akazajya ahembwa 300$ ku kwezi ngo akazagaruka agura imashini ye mu kwezi kumwe, ariko agezeyo asanga bajyanywe mu gisirikare.

Avuga ko bambukijwe muri RDC bari mu modoka z’Ingabo z’u Burundi, bambukira ku mugezi wa Rusizi.

Ati “Ibyo badukoreshaga byose twarabikoraga kubera ko nta bundi buryo twari dufite.”
Yavuze ko yageze kuri MONUSCO atorotse, ari nayo yamugejeje mu Rwanda.

Umutwe wa P5 yawugezemo mu 2018, agezwa mu Rwanda mu 2019.