Silvio Berlusconi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yapfuye

Silvio Berlusconi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, yitabye Imana afite imyaka 86 y’amavuko, kuri uyuw a Mbere tariki 12 Kamena 2023.

Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bivuga ko yaguye  mu bitaro bya San Raffaele i Milan.

Muri Mata 2023, yavuwe ‘infection’ y’ibihaha ifitanye isano n’indwara itaravuzwe mbere yari afite ya leukaemia.

Berlusconi yavuzwe cyane mu birego by’ubusambanyi na ruswa ari ku butegetsi ariko aza kubinesha agaruka muri politike.

Yari umuherwe utunze za miliyari washoye imari mu itangazamakuru, yageze ku butegetsi bwa mbere mu 1994 ayobora guverinoma enye kugeza mu 2011.

Muri Nzeri 2022, yatorewe kuba umusenateri, nyuma yo gufatanya n’amashyaka yagejeje ku butegetsi Giorgia Meloni, minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani.