Umutangabuhamya yavuze ko atigeze abona Munyenyezi kuri Bariyeri

Mu rubanza ruregwamo Béatrice Munyenyezi woherejwe na Leta zunze Ubumwe z’Amarika, akaba aregwa ibyaha bya jenoside umutangabuhamya wari ushinzwe Jandarumori mu cyahoze ari Purefegitura ya Butare, yavuze ko muri raporo yahabwaga z’abagiye kuri bariyeri atigeze amubonaho ndetse atigeze anamwibonera kuri bariyeri.

Urukiko rwatangiye kumva abatangabuhamya bo ku ruhande rushinjura Béatrice Munyenyezi.

Umutangabuhamya Cyriaque Habanabatuma, niwe wabanje gutanga ubuhamya ku ruhande rwa Béatrice Munyenyezi,uregwa ibyaha bya Jenoside.

Cyriaque w’imyaka 55 y’amavuko, yari mu mwambaro w’iroza usanzwe uranga abagororwa mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na mbere yaho, niwe wari ushinzwe Jandarumori mu cyahoze ari Purefegitura ya Butare.

Habanabatuma yavuze ko azi Béatrice Munyenyezi ari umudamu icyarimwe akanaba umukazana wa Maurice Ntahobari, atuye mu mujyi wa Butare akanaba umugore wa Shalom Ntahobari.

Umutangabuhamya Cyriaque yavuze ko ntacyo amuziho Kijyanye n’ibyaha bya jenoside, Cyriaque yavuze ko hafi y’urugo rwa Béatrice Munyenyezi habaga bariyeri gusa akemeza ko nta gitsinagore cyajyaga kuri iyo bariyeri.

Cyriaque avuga ko yakuriya Jandarumori muri purefegitura ya Butare ava muri iriya perefigitura taliki ya 19/04/1994 ajya mu mujyi wa Kigali gukorerayo

Béatrice Munyenyezi yabajije umutangabuhamya niba umusivile nkawe yari gufata ibikoresho mu kigo cya gisirikare nka ESO agakuramo ibikoresho akabijyana kuri bariyeri, umutangabuhamya mukumusubiza nawe ati”Njye nayoboye jandarumori ndabizi umusivile ntibyari gushoboka kuza mu kigo cya gisirikare ngo akuremo ibikoresho.

Munyenyezi kandi yongeye kubaza umutangabuhamya niba umusivile yari gufatata umusirikare akamuha amabwiriza ngo agire ibyo akora, umutangabuhamya maze nawe mukumusubiza ati”Nta musivile wari kujya gutanga amabwiriza kuri bariyeri y’abasirikare ntibari kumwemerera”

Me Bikotwa umwe muri babiri bunganira Béatrice Munyenyezi yabajije umutangabuhamya niba abagore bari bemerewe kujya kuri bariyeri, umutangabuhamya Cyriaque nawe mukumusubiza ati”Njyewe aho nanyuze hose nta mugore nahabonye kuri bariyeri ahubwo nahabonaga insoresore”

Ubushinjacyaha nabwo bwabajije umutangabuhamya Cyriaque niba kuva yava muri purefegitura ya Butare akajya gukorera i Kigali hari raporo yigeze ahabwa kuburyo yamenya ko Béatrice Munyenyezi yaba yaragiye kuri bariyeri, nawe mugusubiza ati”Ndi i Kigali ntayandi makuru ntamenya” ubushinjacyaha nabwo buti”Ibyo mubitwandikire neza”

Umutangabuhamya Cyriaque Habanabatuma yavuze ko yabonaga Béatrice Munyenyezi ari umugore utwite.

Béatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta zunze Ubumwe z’Amarica kuburanira mu Rwanda, ni umukazana wa Pauline Nyiramasumbuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango ku gihe cya Leta y’Abatabazi, akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari.

Uyu Shalom Ntahobari n’umubyeyi Pauline Nyiramasumbuko bahamijwe icyaha jenoside bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Béatrice Munyenyezi aregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cyo kwica n’icyaha cya jenoside, gutegura gukora jenoside, gushishikariza abantu gukora jenoside n’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu n’ibindi.

Uregwa ariwe Béatrice Munyenyezi aburana abihakana, aburanishwa n’urukiko rwisumbuye rwa Huye akaba yunganiwe na Me Bikotwa Bruce na Me Felecien Gashema niba nta gihindutse urubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa kabiri

Theogene NSHIMIYIMANA