BNR yongeye gushyira  ku isoko impapuro mpeshamwenda.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yongeye gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw zizamara imyaka 10.

Kwitabira kugura izo mpapuro bizatangira ku wa Mbere tariki 19 Kamena bikaba biteganyijwe ko bizarangira ku wa 21 Kamena 2023.

Banki Nkuru y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko izi mpapuro mpeshwamwenda zashyizwe ku isoko kugira ngo haboneke amafaranga yo gushora mu mishinga y’ibikorwaremezo ndetse no guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane.

BNR yahamagariye abashoramari kuzuza ibisabwa mu gihe cyagenwe bakaba barimo abantu ku giti cyabo b’imbere mu gihugu n’ibigo by’ishoramari byaba ibyo mu gihugu n’ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo.

Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa zigashyirwa ku isoko zikaba zinafatwa nk’amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire.

Iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda aba agurije Leta akajya ahabwa inyungu akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.

Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu 2008.