MALAWI YASHIMIWE UBURYO IKOMEJE KOHEREZA ABACYEKWAHO URUHARE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwashimiye Malawi, ku gikorwa cy’ubutabera iki gihugu cyakoze cyo kohereza mu Rwanda, Theoneste Niyongira uzwi ku izina rya Kanyoni, ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Ndora muri Butare.

Yabaye uwa kabiri Malawi yoherereje u Rwanda nyuma ya Vincent Murekezi rwoherereje mu mwaka wa 2019.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi yavuze ko Théoneste Niyongira waraye woherejwe u Rwanda avuye muri Malawi, hatanzwe  impapuro zo kumuta muri yombi mu mwaka wa 2019.

Yabwiye RBA ko bazitanze muri uriya mwaka kubera ko ari bwo bari bazi neza ko ‘koko’ ari ho ari.

Ati: “Ubusanzwe twohereza impapuro zo guta muri yombi runaka, ari uko twamaze kumenya ‘tudashidikanya’ ko koko ari mu gihugu runaka”.

Ashima Malawi ubushake yerekana mu gufata no kohereza u Rwanda abo rukurikiranyeho Jenoside kuko Niyongira aje asanga mugenzi we witwa Murekezi wafashwe mu mwaka wa 2019.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repubulika Faustin Nkusi yavuze ko hari izindi mpapuro 63 zohererejwe Malawi ngo ifate abo u Rwanda rukurikiranyeho Jenoside.

Kuri we ngo n’ubwo abo Malawi yoherereje u Rwanda abantu babiri byerekana ko ifite ubushake bwo kurwoherereza abo rukurikiranyeho kiriya cyaha.

Ati: “ Ushobora kuvuga ko impapuro z’abagomba gufatwa ari nyinshi, nibyo ariko ubushake burahari, ubufatanye burahari, inzego zacu n’iza Malawi birakorana hafi na hafi, amakuru aratangwa kandi twizeye ko n’abandi bazoherezwa…”

Théoneste Niyongira akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye mu cyahoze ari Komini Ndora.

Ubu ni Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.