Nyagatare:MBARUKUZE Fabien Yatakambiye umuvunyi ngo amwishyurize sosiyete ya Radiant.

Mu karere ka Nyagatare,hari umuturage witwa MBARUKUZE Fabien usaba urwego rw’umuvunyi kumurenganura,nyuma yaho Sosiyete y’ubwishingizi Radiant imuhaye Sheke itazigamiye,ubwo yamwishyuraga amafaranga yo gusana inzu ye yangijwe n’imodoka zakoraga umuhanda Nyagatare-Rukomo.

Radiant ntiyemera ko Cheke itazigamiye,ko ahubwo habayeho kwibeshya ntiyisinyeho, naho urwego rw’umuvunyi ruramwizeza ubuvugizi ngo iki kibazo gikemuke.

Ni Sheke bigaragara ko yasinwe taliki ya 14 Gicurasi 2021, yanditseho amafaranga ibihumbi 70,600 y’u Rwanda,bigaragara kandi ko ari iya Societe y’ubwishingizi Radiant.

Umusaza MBARUKUZE Fabien wahawe iyi Sheke ngo nayibikuza asane inzu ye yatigishijwe n’imashini zakoraga uyu muhanda Nyagatare Rukomo, arasobanura uko byamugendekeye ageze kuri Banki agasanga Sheke yahawe itazigamiwe,ibyo yita akarengane.

Ati”ngeze kuri beka(BK)ati sheke yawe ntizigamiwe ndataha ngera ku karere,ati garuka ku kicaro ndajyenda ariko uko najyendaga niko nafataga izo fotokopi mberetse none nicyo gituma nje hano ngo mbaze umuvunyi wenda inama yangira kuko nararenganye.”

 Radiant ntiyemera ko Cheke itazigamiye,ko ahubwo habayeho kwibeshya ntiyisinyeho.

HAKIZIMANA Yassin, ni umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari muri Radiant, avuga ko ubwo bamenye iki kibazo agiye kwishyurwa.

Ati”we ahubwo aravuga ko ari amafaranga atari kuri konte ibyo ntibishoboka,icyabaye n’ikosa ryabaye mu gusinya seke nyinshi imwe barayitaruka,turaza kumwishyura rwose.”

Mme YANKULIJE Odette umuvunyi mukuru w’umusigire,avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi, ngo umuturage ugaragaza Cheke isinye ariko ikaba itazigamiye azahabwe amafaranga yategereje.

Ati”kiriya cy’umuntu ufite sheke itazigamiye byagaragaye ko inzu ye yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda ,kampani yakoraga uwo muhanda yarifite ubwishingizi,abagombaga kumwishyura bias nkaho batamwishyuriye ku gihe.twafashe kopi y’ikibazo afite tuzamukorera ubuvugizi harebwe impamvu atishyuwe.”

Ingingo ya 374 ivuga ko umuntu wese utanga sheki itazigamiye, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000), mu gihe nyir’ugutwara sheki nta buriganya yishyuwe mbere yo kuregera inzego z’ubutabera.

KWIGIRA ISSA