“Afurika irajwe ishinga no kwikorera imiti n’inkingo”RBC

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima  mu Rwanda RBC kiravuga ko imwe mu ngamba u Rwanda rwafashe, ari ukuba ahantu hakorerwa imiti n’inkingo bihagije; bizafasha abatuye Afurika kubona imiti n’inkingo bihagije.

Mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga ihuje ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba iri kwigira hamwe uko imiti n’inkingo byakorerwa muri Afurika aho kugira ngo buri gihe bijye biva mu mahanga.

Hejuru ya 90% by’imiti n’inkingo abaturage b’Afurika bakenera, bitumizwa hanze yayo.

Ibi birayihenda kandi bigatuma hari abaturage bayo batavurirwa igihe bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abahanga bahuriye i Kigali mu nama iri kwiga ku byerekeye imiti n’inkingo, bavuga ko Afurika ifite abahanga bahagije mu gukora inkingo, ariko ikabura ibikoresho by’ibanze byatuma uwo murimo ukorwa neza.

Icyakora bavuga ko u Rwanda rwo rwateye intambwe nziza kubera ko, binyuze mu mikoranire na BioNTech SE,  ruri kubaka i Masaka muri Kicukiro uruganda ruzakora imiti n’inkingo za COVID-19, malaria n’igituntu.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr. Ivan Butera avuga ko iri terambere ry’u Rwanda rizagirira akamaro n’ibindi bihugu byo mu Karere ruherereyemo n’ahandi muri Afurika.

Dr. Ivan Butera yabwiye abitabiriye iriya nama ko kugira ibigo bikora inkingo n’imiti mu Rwanda ari ingirakamaro muri iki gihe isi n’Afurika byugarijwe n’indwara za hato na hato.

Yatanze urugero rwa COVID-19 iherutse kugarika ingogo ku isi.

Ahandi bahise batangira gukora inkingo, ariko muri Afurika bazibona iminsi ibaye miremire.

Ati: “Afurika iri mu bice bikeneye inkingo n’imiti kugira ngo bihangane n’indwara ziriho muri iki gihe. Ni igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo abantu bamaze iminsi bariyemeje”.

Umuvugizi w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda nirurangiza gukora inkingo, ruzazisangiza ibindi bihugu.

Avuga ko kimwe mu bigamijwe ari uko imiti n’inkingo bizakorerwa mu Rwanda bizajya bihabwa n’ibindi bihugu byo mu karere ndetse n’iby’ahandi muri Afurika bitagoranye, kandi bikabanya n’igiciro.