Rwamagana:Abasenateri bagejejweho uruhuri rw’ibibazo by’abatujwe mu midugudu y’ikitegererezo

Hari bamwe mu baturage batujwe mu midugudu w’icyitegererezo mu karere ka Rwamagana  bagaragarije Abasenateri ko nta bushobozi bafite bwo gusana inzu bubakiwe zangiritse.

Sena yasabye  ko abatujwe mu midugudu y’ikitegererezo bafite amazu afite ibibazo kandi bakaba nta mikoro bafite leta igomba kubafasha ariko abafite uburyo bakagira uruhare mu kwisanira amazu.

Kuva tariki 13 z’ukwezi kwa gatandatu  kugera ku ya 14 Kamena no ku itariki ya 19 Kamena. Abasenateri barajya mu turere twose two mu gihugu mu gikorwa cyo kureba imiterere n’imicungire y’iyi midugudu n’isanzwe Leta yatujemo abantu banyuranye, gusura abaturage bayitujwemo no kugirana nabo ibiganiro.

Umuryango wa Mukandoli Charlotte n’umugabo we Rwabuganda  Augistin  w’imyaka 78 batuye mu mudugudu wa Byimana mu kagari ka Kitazigurwa  mu murenge wa Muhazi ni mu karere ka Rwamagana,Ubwo Visi Perezident wa sena Honorable Nyirasafari Esperance na senateri Evode Uwizeyimana bageraga muri uyu mudugudu muri gahunda sena y’u Rwanda yo kureba imiterere n’imicungire y’imidugudu n’isanzwe Leta yatujemo abantu banyuranye,Uyu muryango urasa n’uwigunze ndetse ku bw’intege nke zivanze n’izabukuru ntibagaragaye mu birori byo kwakira ba seneteri,bombi barajijinganya ku kumenya igihe baturijwe muri uwo mudugudu.

Ati”ubuse ndabuka koko ni kera,undi aramwunganira ari harumbwiye ko ari hagati ya 2010-2012.

Umunyamakuru aramubazaati”ubundi hano mwahatujwe muvuye he?

Umuturage aramusubiza ati”ubundi isambu yanjye yari aha ,twari tuvuye hirya hariya aho bari bubatse indi midugudu ariko si kure.”

Mukandoli Charlotte n’umugabo we inzu babamo biragagarara ko ikeneye gusanwa uko bagaragara biragoye kwemeza ko bafite ubushobozi bwo kuyisanira.

Ati”iyi nzu sinshoboye kuyisana nicyo mwatumarira mukadufasha.

Ikibazo cy’inzu z’iri mu midugudu y’ikitegererezo  n’isanzwe Leta yatujemo abantu banyuranye kihariye ibyo Visi Peresident wa Sena Nyirasafari Esperennce na senateri Evode batuwe ubwo basuraga imidugudu yatujwemo abantu batandukanye muri Rwamagana,nabajije bamwe muri aba baturage niba bo ntaruhare bagira mu gusana aho izo nzu zangiritse mu bushobozi bwabo.

Ati”iyi nzu yanjye mu byukuri ni amategura ariko hari akabazo igira buriya amategura imigongo yayo ijyends iva,ugasanga ku nkuta haje imikororombya,iyimvura iguye yinjiramo amahuhwezi.”

 Ubuyobozi w’akarere ka Rwamagana buvuga ko ingengo y’imari yo gusanira amazu abatishoboye ihoraho nk’uko hari iteganyirizwa ku bakir abashya,bwana Radjab Mbonyumuvunyi uyobora akarere ka Rwamagana ati”tugira gahunda ya gusana(maintenance)mbere twafatanyaga na FARGE ubu ni MINUBUMWE ni ubungubu nkuko buri mwaka tubigenza mu ngengo y’imari duhabwa haba harimo iyo kubaka,nkubu mu karere ka Rwamagana turi kubaka amazu 32,ariko hakabamo n’ingengo y’imari ntoya yo gusana.”

Visi perezida wa sena Nyirasafari Esperance yasabye  ko abatujwe mu midugudu y’ikitegererezo bafite amazu afite ibibazo kandi bakaba nta mikoro bafite leta igomba kubafasha ariko abafite uburyo bakagira uruhare mu kwisanira amazu.

Ati”uruhare rw’abaturage na leta ubufatanye bwo bugomba kubaho birumvikana ko hari abaturage batishoboye koko ni ubundi leta irabafasha ,tuvuga nkaba bageze mu zabukuru ,murabizi ko hari n’amafaranga bahabwa buri kwezi ariko abashoboye bagerageza kwisanira.”

Kuva tariki 13 kugeza 14 kongeraho 19 Kamena Abasenateri bari kujya mu turere twose two mu gihugu mu gikorwa cyo kureba imiterere n’imicungire y’iyi midugudu y’ikitegererezo n’isanzwe yatujwemo abantu banyuranye  Muri iki gikorwa Abasenateri bigabanyijemo amatsinda biteganijwe ko  azasura imidugudu 60, bakazasura nibura imidugudu ibiri muri buri Karere, harimo iy’icyitegererezo n’isanzwe.

Tito Dusabirema