U Rwanda rwamaganye raporo ya HRW ishinja abayobozi barwo ibyaha by’intambara muri RDC

U Rwanda rwamaganye Raporo ya Human Rights Watch ivuga ko abayobozi barwo baba baragize uruhare mu byaha by’intambara ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binyuze mu bufasha ngo bwahawe umutwe wa M23.

Kuva intambara yakongera kubura mu Burasirazuba bwa Congo mu mpera z’umwaka wa 2021, umwuka mubi wakomeje gututumba hagati y’iki gihugu n’u Rwanda, bigeza n’aho rushinjwa kuba arirwo ruri inyuma y’ibikorwa bya M23.

Inyandiko yashyizwe hanze na HRW ivuga M23 ari umutwe ufashwa n’u Rwanda, ndetse ko ariwo wagize uruhare mu bwicanyi bw’imirambo yabonetse mu Burasirazuba bwa Congo mu gace ka Kishishe.

Iyo nyandiko igira iti “Iyo mibiri bikekwa ko ari iy’abaturage bo muri ako gace ndetse n’abarwanyi bafashwe na M23 ikabica hagati ya Ugushyingo 2022 n’igihe uwo mutwe wavaga i Kishishe muri Mata 2023”.

Muri iyo raporo havugwamo ko hari abatanze ubuhamya bavuga ko babonye imva rusange 14 zashyinguwemo iyo mibiri kandi ko ari nke ku bantu bishwe. Ngo hari abandi bantu batanze ubuhamya bavuga ku mibiri iri hagati ya 15 na 20 yabonywe hafi y’ahari urusengero rw’Abadivantisiti.

Ivuga ko ibyo bikorwa byakozwe, bigize icyaha ndetse ko “Akanama ka Loni gashinzwe umutekano gakwiriye gushyira abayobozi ba M23 hamwe n’abayobozi b’u Rwanda bafasha uyu mutwe, ku rutonde rw’abahabwa ibihano”.

Ikomeza ivuga ko “Abayobozi b’u Rwanda bashobora kuba baragize uruhare mu byaha by’intambara binyuze mu bufasha buhabwa umutwe wa M23.”

“U Rwanda ntirutewe ubwoba n’ibuhuha”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ibikubiye muri iyi nyandiko ya HRW, ari ibihuha bigamije kuyobya abantu kugira ngo ntibite kuri gahunda zo kugarura amahoro mu karere zemejwe.

Ati “U Rwanda ntabwo ruzaterwa ubwoba n’izi gahunda zo gutanga amakuru y’ibinyoma no kuyobya abantu ku bijyanye na gahunda iriho igamije kugarura amahoro.”

Kuva ibibazo by’umutekano muke byafata indi ntera muri RDC, Perezida Paul Kagame yakunze kugaragaza ko kwitirira u Rwanda ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ugushaka guhunga ibibazo ubwabyo, kuko bimaze imyaka myinshi ariko bikaba bidakemurwa.

Ubwo aheruka mu ruzinduko muri Benin, Umukuru w’Igihugu yavuze ko M23 atari yo kibazo, ahubwo ari umusaruro w’ibibazo byinshi bitabashije gushakirwa ibisubizo mu gihe cy’imyaka myinshi.

Yavuze ko ikibazo cya M23 cyari gihari na mbere y’uko Tshisekedi aba perezida, kuko cyazamuye intera mu 2012.

Yavuze ko uyu mutwe, ikibazo cyawo gishingiwe ku banye-Congo bafite amateka mu Rwanda kubera imipaka yakaswe mu gihe cy’ubukoloni, igice kimwe cy’u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n’amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

Ubu ariko ngo si abanyarwanda, ni abaturage b’ibyo bihugu ibyo bice bibarizwaho.

Ati “Ibyo ni ibijyanye n’amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho.”

Perezida Kagame yavuze ko abo baturage bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, kugeza ubwo mu 2012 beguye intwaro barwanya Guverinoma yabo, ariko kugeza n’ubu mu 2023, nyuma y’imyaka 11, ikibazo cyaragarutse.

Yakomeje ati “Ibyo bivuze ko kitigeze gikemurwa uko bikwiye.”

Ni urugendo nyamara ngo rwaje kwinjirwamo n’ibihugu byinshi birimo n’ibikomeye, ariko ntibyakemura ikibazo.

Yakomeje ati “Mu kuri kwita ikibazo cy’aka karere icya M23 cyangwa ikibazo cy’u Rwanda, ni uguhunga ikibazo ntushake kugishakira igisubizo.”

Ibyabereye i Kishishe mu mboni z’abahageze

Iyi Raporo yakozwe na HRW ishinja M23 ibyaha by’ubwicanyi bwakorewe abasivile i Kishishe, gusa ibyo ivuga bitandukanye n’ibyo abageze muri aka gace babonye.

Kishishe ni agace ko muri Congo Kinshasa (RDC) muri Teritwari ya Rutshuru gatuwe n’abaturage basaga 7000. Mu mwaka ushize kabereyemo imirwano hagati ya M23 n’urwunge rwa FARDC, FDLR, Mai Mai, Nyatura n’indi.

Magingo aya, aka gace kari mu maboko y’Umutwe wa M23. Mu gukozanyaho hagati y’izi mpande kwabayeho tariki 29 Ugushyingo 2022, hari abaturage n’abarwanyi babitakarijemo ubuzima, gusa ibyakurikiyeho byateye benshi urujijo.

Leta ya Congo yihutiye gutangaza ko hapfuye abaturage, gusa buri muyobozi wese wafatanga indangururamajwi, yatangazaga imibare ye y’abapfuye; urugero nk’Umuvugizi w’Ingabo za Leta, Maj. Gen.Sylvain Ekenge tariki 1 Ukuboza, yavuze ko hishwe abantu 50.

Ku munsi wakurikiyeho Guverinoma ya Congo yaramuvuguruje, itangaza ko abapfuye basaga 100 ndetse hashyirwaho icyunamo cy’iminsi itatu.

Minisitiri w’Inganda, Julien Paluku afatanyije n’Umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya tariki 5 Ukuboza bo bemeje Isi yose ko abapfuye barenga 300 bishwe ‘bunyamaswa’ na M23.

Monusco yo yatangaje ko hapfuye abaturage 131, barimo abagore n’abana.

Abanyamakuru Marc Hoogsteyns na Adeline Umutoni bafite uburambe mu gukora inkuru mu duce turimo intambara bafatanyije n’Umunyamategeko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, bagiye aho Kishishe guperereza ry’ibyabaye kuri iriya tariki ya 29 Ugushyingo.

Raporo bakoze ivuga ko imirwano ya Kishishe yatangiye tariki 21 Ugushyingo 2022 ahagana Saa Mbili za mu gitondo. Uwo munsi abarwanyi ba M23 binjiye mu Gasantere ka Bambo gaherereye mu bilometero bitanu uvuye i Kishishe. Icyo gihe bari bahanganye n’indi mitwe yitwaje intwaro irwana ku ruhande rwa FARDC irimo FDLR, Nyatura na Mai-Mai.

Hakozwe ibarura basanga hapfuye abantu 19, bitandukanye n’ibyatangajwe na Monusco ndetse na Leta ya Congo, ko basaga 130.

Abantu umunani nibo byagaragaye uwo munsi ko bari abaturage b’aho Kishishe kuko hari abari babazi, hakorwa raporo isinywaho n’abaturage, babona kubashyingura.

M23 ivuga ko abo baturage bapfuye kubera amasasu yayobye, kuko imirwano yabereye mu gace gatuyemo abantu. Abandi bantu 11 basigaye, M23 yasanze ari inyeshyamba nubwo abaturage batanze ubuhamya bo batabyemeza.

Abo baturage bapfuye, baguye mu duce twa Kirama na Sukuma.

Raporo igaragaza ko gukabya ku mibare y’abapfuye atari bishya muri Congo. Mu 2020 hari ubwicanyi bwabereye ahitwa Kipupu muri Kivu y’Amajyepfo, Guverinoma itangaza ko haguye abaturage 220.

Ubwo hakorwaga iperereza ryimbitse rikozwe na Monusco, byavumbuwe ko hapfuye abaturage 15.

Raporo ivuga ko abaturage umunani baguye muri iyo mirwano bashyinguwe n’imiryango yabo mu gihe abandi 11 M23 yita inyeshyamba bashyinguwe mu mva rusange eshatu.

Raporo igaragaza amafoto y’imva bashyinguyemo. Iz’abo 11 batari ba kavukire, ni ukuvuga abo bivugwa ko ari abarwanyi, bashyinguye mu mva eshatu, ebyiri zirimo bane indi imwe irimo batatu.

src:IGIHE