Abashakashatsi bo muri Afurika basabye Leta z’ibihugu gushyira amafaranga ahagije mubushakashatsi kumihindagurikire y’ikirere kugirango haboneke amakuru y’iteganyagihe yizewe kandi y’igihe kirekire bityo binafashe mu kubaka ubuhadangarwa bw’Abanyafurika mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza.
Byagarutsweho mu nama iri kubera hano mu Rwanda ihuje Abashakashakatsi baturutse mubihugu bitandukanye bya Afurika aho bigira hamwe uburyo ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bwahabwa imbaraga.
Africa ni umugabane ukunze kuzahazwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zirimo ,ibiza bituruka ku mvura n’izuba, . Kubwibyo ubushakashatsi kumihindagurikire y’ikirere ngo ni ngenzi cyane kugira ngo haboneke amakuru y’iteganya gihe yizewe abafasha gushyiraho ingamba zihamye zihangana n’ingaruka z’ibiza.
Prof Sam YALA Umuyobozi mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubumenyi bw’Imibare (AIMS ) aragira Ati” Afurika ni umwe mu migabane ifite igaragaza ubushobozi bucye cyane muguhangana n’ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ikirere, ibyo ahanini bigaterwa nuko ibyo biza biba binafite ubukana buri hejuru ,Niyo mpamvu ’Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubumenyi bw’Imibare ,turi gushyira mubikorwa gahunda yo kwifashisha Ubumenyi bw’Imibare mu gushaka ibisubizo ku ihindagurika ry’ikirere”
Nubwo ibihugu bitandukanye bya Afurika usanga bifite ibigo byubumenyi bw’ikirere bitanga amakuru y’iteganya gihe, ngo haracyari ikibazo cy’uko ibi bigo bitaragera kurwego rwo gutanga amakuru yi igihe kirekire yanatuma ibihugu bifata ingamba zigihe kirekire mu guhangana n’ingaruka zihindagurika ry’ikirere.
Dr Mouhamadou Bamba Sylla Ni umushakashatsi kumihindagurikire y’ikirere ukorana n’ Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubumenyi bw’Imibare ati” Iyo tuvuga amakuru ajyanye n’iteganyagihe ku ihidangurika ry’ikirere tugomba guteganya ayigike kirekire nkuko ibihugu usanga ibifite intego n’icyerezo byigihe kirere nkaho usanga hari ibifite icyekerezo 2020, ibindi 2050 ,ibindi 2040 n’ibindi ,tugomga no kugira amakuru yiteganyige y’igihe kirekire ukavuga uti ese ikirere kizaba kifashe gute muri 2040.”
Frank Rutabingwa Umujyanama wihariye muri Komisiyo yubukungu ya LONI ishinzwe Afurika , avuga ko ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwishakamo amikoro yo guha imbaraga ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ikirere kuko ngo usanga ubukorwa ubu budafasha gufata ingamba zigihe kirekire kuko bukoresha mafaranga yabaterankunga.
Ati” Amakuru y’iteganyagihe atangwa n’abahanga batandukanye agaragaza ko ihindagurikire ry’ikirere rizakomeza kurushaho kuba ribi kandi bigire ingaruka mbi cyane kuri Afurika kubera ko ubushyuye bw’isi burushaho kugira ingaruka kuri Afurika,bityo rero gushora imari mubushakashatsi mubumenyi bw’ikirere ni ingenzi cyane, kubera ko bizafasha kubona amakuru ya nyayo azafasha gufata ingamba zihamye”
Abashakashatsi bo mubihugu bitandukanye bya Afurika bamaze iminsi mu Rwanda biga uko ubushakashatsi kumihindagurikire y’ikirere bwahabwa imbaraga kugirango bufashe ibihugu kubaka ubuhadangarwa bw’Abanyafurika mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere.
U Rwanda rwagaragaje ko rwatangiye gahunda yo kubaka ubushobzi bw’Abanyeshuri ba za Kaminuza bafite imishinga ifasha mu gusubiza ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.