Hatangajwe ingengo y’imari mu bihugu bya EAC, u Burundi mubizakoresha make

Kuri uyu Kane, Abaminisitiri b’Imari n’Igenamigambi b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bashyize hanze ingengo z’imari ibihugu byabo bizakoresha mu mwaka wa 2023/2023 uzatangirana na tariki 1 Nyakanga 2023.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) niyo itarashyize hanze ingengo yayo y’imari kuko itarahuza n’amategeko ya EAC, asaba ko umwaka w’ingengo y’imari utangirana na buri tariki 1 Nyakanga.

Kenya ituwe na miliyoni 53 z’abaturage, ni cyo gihugu cya EAC kizakoresha ingengo y’imari nini mu zamuritswe kuri uyu wa Kane. Iki gihugu kizakoresha miliyari 25,75$, ikaba ari inyongera ya 6,5% ugereranyije n’ingengo y’imari cyakoresheje mu mwaka uri gusozwa, nk’uko byagaragajwe na Minisitiri w’Imari, Njuguna Ndung’u.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi wa Tanzania, Dr Mwigulu Nchemba, we yagaragaje ko igihugu cye kizakoresha ingengo y’imari ya miliyari 19,23$, ni ukuvuga ko iziyongeraho 7 % ugereranyije n’iyo bakoresheje umwaka ushize.

U Burundi buzakoresha make kurenza ibindi bihugu bya EAC

Muri Uganda, Minisitiri w’Imari Matia Kasaija yagaragaje ko icyo gihugu mu mwaka w’ingengo y’imari ugiye kuza kizakoresha miliyari 13,9$, ni ukuvuga inyongera ya 9,6 % ugereranyije n’amafaranga bakoresheje umwaka ushize.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana, we yagaragaje ko hazakoreshwa ingengo y’imari ya miliyari ibihumbi 5,03 Frw, ni ukuvuga miliyari 4,1$. Ni inyongera ya 5,6% ugereranyije n’ingengo y’imari yakoreshejwe muri uyu mwaka uri gusozwa.

U Burundi buzakoresha miliyari 1,41$ mu gihe Sudani y’Epfo izakoresha miliyari 1,38$. RDC nubwo ingengo yayo y’imari itangirana n’umwaka, yateganyije gukoresha miliyari 16$ mu 2023.

Igishya muri izi ngengo z’imari zamuritswe kuri uyu wa Kane ni uko amafaranga menshi azakoreshwa azava imbere mu bihugu kurusha inkunga z’amahanga, nk’aho muri Kenya ingengo y’imari izava imbere mu gihugu ku kigero cya 79.3 %, Tanzania ni ku kigero cya 70,7 % mu gihe u Rwanda ari ku kigero cya 63%.