Kabuga shobora kongera kwisanga mu rubanza

Ibiro by’Ubushinjacyaha Bukuru bw’Urukiko bw’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, bwasabye kujuririra icyemezo cy’urukiko kigaragaza ko Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya Jenoside adashoboye kuburana kubera impamvu z’uburwayi.

Mu nyandiko y’amagambo 300 igizwe n’ingingo enye, Ubushinjacyaha bukuru bw’uru rukiko bwasabye ko Urukiko rukwiye gutanga uburenganzira bwo kujuririra icyemezo kigaragaza ko Kabuga atagishoboye kuburana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ingingo yo kugaragaza ko uregwa atameze neza ari ikintu gishobora kugira ingaruka ku migendekere y’urubanza.

Bugaragazaga ko ariko kuba icyemezo kigaragaza ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana kitumvikanyweho n’abari mu nteko iburanisha bitanga uburenganzira bwo kukijuririra.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyemezo cyagaragaje ko Kabuga adashoboye gukomeza gukurikiranwa gishobora no kwemerera Urukiko gukomeza kuburanisha Urubanza rwe.

Ikindi bwagaragaje ko Ubwunganizi bushobora gushaka uburyo bwo kujurira ariko butagendeye ku birebana n’impamvu z’ubuzima kandi ari ngombwa ko Urukiko rw’Ubujurire rushobora gusuzuma ingingo zombi zifitanye isano n’icyemezo cyafashwe.

Mu Cyumweru gishize Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko Kabuga atagifite ubushobozi bwo kuburana.

Ni icyemezo cyafashwe kubera ko ubushobozi bwe bwo gutekereza bumaze gukendera ku buryo atakibasha gusubiza neza ibyo abazwa, bitewe n’uburwayi bujyanye n’izabukuru.

Nyuma y’iki cyemezo urukiko rwanzuye ko ruzamuburanisha hashingiwe ku bimenyetso by’Ubushinjacyaha n’abatangabuhamya hagafatwa icyemezo ariko nta kumukatira cyangwa kumuhamya icyaha.

Mu ijambo yagejeje ku Kanama ka Loni ku wa 12 Kamena 2023, Umushinjacyaha Brammertz, yavuze ko icyemezo cy’urukiko atari icya nyuma, gishobora kujuririrwa.

Ati “Icyo nabivugaho ni uko ibiro byanjye bifite icyizere ko urubanza rwa Kabuga rushobora kandi rugomba gupfundikirwa mu buryo bugendanye n’uburenganzira bw’uregwa”.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Gatete Claver, yifashishije urubanza rwa Kabuga, aherutse kwibutsa ko guha ubutabera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse atari urubanza gusa, ahubwo ari ubutabera butanzwe ku gihe.

Yavuze ko icyemezo ku rubanza rwa Kabuga ari “icyemezo gishengura imitima ku barokotse Jenoside, abayizize ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange”.