Abatuye ahataragezwa ibikorwa remezo bagiye gusonerwa umusoro

Guverinoma y’u Rwanda  irateganya kujya  isoresha  Ubutaka bw’imiturire   ari uko bwamaze kugezwamo  ibikorwa remezo bitatu  by’ibanze aribyo Umuhanda,Amazi n’Amashanyarazi.

Ibi ni ibigaragara mu mushinga w’itegeko rihindura itegeko rya 2018 rigena  inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe Abaturage ,uri gusuzumwa n’Abadepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’Umutungo by’Igihugu.

Ahantu hagenewe imiturire hataragera ibikorwa remezo bitatu byibanze aribyo  imihanda,Amazi, namashanyarazi Leta ntizongera kuhasoresha  nkuko bigaragara mu mushinga w’itegeko rihindura itegeko rya 2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe Abaturage.

Kuri ubu Abadepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’Umutungo by’Igihugu bakomeje igikorwa cyo gusuzuma  umushinga w’itegeko rihindura itegeko rya 2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe Abaturage bakaba  bagaragaje ibigomba kuzanozwa mu mikoranire y’inzego  kugirango itegeko rishya mugihe rizaba ryasohotse rizubahirizwe uko riri.

Ati”urebye ibintu birimo kuba mu mirenge,uturere kubera ayo makosa ni byinshi,umuntu agatura baravuze ko naho gutura.dufate urugero ejobundi,Gisozi inzu yarahiye irashira kizimyamwoto ziraho zabuze aho zica,ubwose bya bikorwa remezo birahari?ariko bamuhaye icyemezo cyo kubaka yarubatse.”

Undi ati”komiseri jenerale yaravuze ko bari kuganira ni ikigo cy’ubutaka kugira ngo ahantu hataragerwa biriya bikorwaremezo wenda haravuzwe ngo naho gutura haguma mu buhinzi kandi hagumye mu buhinzi ntabwo umuntu yasaba icyangombwa cyo kubaka ngo bakimuhe .”

Mugihe itegeko rishya rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe Abaturage  rizaba rimaze gusohoka, Inama  z’uturere mbere yo kwemeze ko igice runaka cy’imiturire kigomaba gusoreshwa zizajya zibanza kugenzura niba aho hantu haregejejwe  ibikorwa remezo by’ibanze nkuko BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal umuyobozi mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro abisobanura.

Ati”iyo babara aho ingengo y’imari izaturuka nini misoro izaba yaragenewe ibyo bibanza bigomba guturwamo ni ukuvuga ngo akarere gafite inshingano noneho mugihe barimo gutegura budget yabo kumenya ko bakwiye kugaragaza ko urugero ahagenewe inganda ariko inganda zitarahagera,ntago hariya turahashyira abaturage kuko hataragera ibikorwaremezo.bizatugora ariko tuzakomeza kubishyiramo imbaraga.”

Mu itegeko risazanzweho ubutaka bwagizwe ubw’imiturire  butangira gusora hatitawe kukuba bwaragezeho  ibikorwa remezo. 

RRA ivuga ko kubufatanye na Minaloc bari kureba abaturage babazwa imisoro nyamara batuye ahataragera ibikorwa remezo bakayisonerwa.

Kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda iri  mavugurura mu mategeko agenga imisoro hagamijwe kongera umubare w’abasora, ingano y’amafaranga akusanywa no korohereza abasora muri rusange.